Tiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] yagarutse ku buryo yakunze ibirebana no gukina filime mbere yuko yinjira mu muziki anagaruka ku mwihariko w’iyo agiye gushyira hanze.
Iyi filime yatunganijwe na Meji Alabi izatangira
kwerekanwa ku isi hose kuwa 10 Gicuarasi, 2024.
Tiwa Savage ni we ubwe witunganyirije iyi filime yise ‘Water
and Garri’ mu kiganiro yagiranye na ABC yatangaje byinshiri kuriyo.
Uyu mugore yavuze ko kubona atunganya filime ye ari
ibintu byatumye yiyumva mu kindi cyiciro mu birebana n’ubutunzi.
Agaragaza kandi ko yagize ibihe by’ibyishimo kandi
byamweretse ko yagera ku kintu icyo ari cyose yiyemeje.
Yerekana ko hari ibintu byinshi yari yatekerezaga gukoraho ariko iyi filime yakoze yongeye kumutera imbaraga.
Yasobanuye impamvu yahisemo kwinjira mu birebana no gukina filime ati: ”Nahoze igihe cyose ndota kuzavamo umukinnyi wa filime na mbere y'uko ntangira gukunda umuziki.”
Ubu yishimiye ko yabashije kubitangira, gusa avuga ko adashobora kuzabisimbuza umuziki.
Inkuru y’iyi filime Tiwa Savage yavuze ko yamukoze ku mutima cyane ko igaruka ku buzima busanzwe aho ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akiyemeza kugaruka muri Afurika kubaka uyu mugabane. Avuga ko ari inkuru nziza y’umwari n’umutegarugori.
Tiwa Savage yavuze ko yishimira iterambere rya Afrobeat n’uburyo
ikomeje kwiharira ibice binyuranye by’isi. Agaruka ku kuba yiyumvamo ko injyana
nka Rnb, Jazz na Soul zikomoka muri Afurika.
Avuga ko ari amateka y’umuziki arimo yisubiramo urebye
aho injya ya Afrobeat igeze.
Tiwa Savage yatangaje atazahagarika umuziki ahubwo azatuma byose byunganirana
Muri Gicurasi abakunzi ba Tiwa Savage bazatangira gukurikirana filime amaze igihe akoraho
TANGA IGITECYEREZO