RFL
Kigali

Tom Close yabwiye urubyiruko ibanga ryo gufatanya impano n’indi mirimo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2019 10:27
2


Dr Muyombo Thomas uzwi mu muziki nka Tom Close, yabwiye urubyiruko rwibumbiye mu muryango “Seven United”, ko gufatanya impano n’ibindi bisaba ko utagira icyo urutisha ikindi kandi ukagira kamere yifuza kubyara umusaruro mu byo ukora byose.



Ibi Tom Close yabivuze ku cyumweru ku Murenge wa Kimironko mu gikorwa gitegurwa n’umuryango “Seven United (SUN)”, gihuza urubyiruko rwose hatitawe ku kigero cy’amashuri bafite, hagamijwe kwiga, kuganira no gufata ingamba z’icyakorwa kugira ngo hubakwe ejo heza.

Uyu muhanzi avuga ko umuntu ashobora gutangira kubyaza umusaruro impano ye abifashijwemo n’abamurera cyangwa se amaze kumenya ubwenge akabwira ababyeyi be bakamufasha gukuza iyo mpamvo yiyumvamo.

Ahamya ko uko umuntu abayeho bigena uko abyaza umusaruro impano ye bikanagena n’uko impano ye itazabangamira ibindi bintu ashobora gukora.

Yatanze urugero avuga ko niba uri umunyeshuri ugaharira umwanya wawe munini ubuhanzi, kimwe kizabangamira ikindi birangire impano ye idatanze umusaruro nk’uko bikwiye.

Ati “Niba tuvuge ubaye umuhanzi kandi uri n’umunyeshuri uri mu ishuri ugashaka kuba umuhanzi kurusha kuba umunyeshuri uzaba uri gukoresha ya mpano yawe ariko izabangamira ubundi buzima bwawe bituma n’ubundi ya mpano yawe itagera ku musaruro wakabaye ugeraho.”

Yakomeje abwira urubyiruko kugira kamere yifuza kubyara umusaruro mu byo bakora byose mbese bakabyaza umusaruro umwanya wabo.

Tom Close yabwiye abakiri mu mashuri yisumbuye guhanira kujya mu matsinda yo ku ishuri abafasha kugira ikintu gishya biga bazi neza ko hari abandi bantu babikora kandi bibabyarira umusaruro mu buzima bwo hanze.

Yagize ati “…Niba urimo kwiga ukabyaza umusaruro umwanya mu ishuri. Niba tuvuge uri mu Itorero rya Kinyarwanda nujyeyo uherekeje abandi kuko nko muri za secondaire haba hari amatorero ya Kinyarwanda hari ama-club atandukanye ugahitamo club ujyamo igufasha kugira ikintu gishya wiga uzi neza ko hari abandi bantu bakibyaza umusaruro hanze mu buzima murimo.”

Tom Close yatanze ikiganiro mu ihuriro ry'urubyiruko "Seven United (Sun)"

Yababwiye ko hari ibintu byinshi umuntu ajyamo bidafite akamaro ndetse wareba ukabona nta herezo bifite uretse kwangiza umwanya gusa. 

Yabakanguriye kumenya kubyaza umusaruro buri kintu cyose bagiyemo bakareba nigitanga inyungu. Ati “Buri kintu cyose ugiyemo ukareba niba hari akamaro kizakugirira nyuma yo kukimenya cyangwa nyuma yo kujyimo.

“Ntujye mu kintu ugamije kwishimisha gusa. Kwishimisha ni byiza ariko ushobora kwishimisha uniga ubumenyi bushobora kugufasha muri icyo gihe urimo cyangwa izagufasha mu kindi gihe kiri imbere.”

Yungamo ati “Ibanga ryo gukora ibintu byinshi. Gukoresha impano yawe ukaniga ukanakore n’ibindi. Ni ukumenya gukoresha igihe neza icyo urimo ukagiha umwanya wawe wose hanyuma wanarangiza ugakora ikintu ubona ko gifite akamaro ukabasha kujonjora. Ntabwo ibintu byose biri hano hanze bifite akamaro.”

Tom Close ni umuhanzi ufitanya no kwandika ibitabo n’ubuganga. Kuya 03 Mata 2019, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagize Muyombo Thomas umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru, Tom Close yatangaje ko imirimo akora nta n’umwe ubangamira undi kuko buri kintu agiharira umwanya wacyo kandi mu gihe gikwiye.

“Seven United” ni umuryango w’urubyiruko, washinzwe mu 2008, ushingwa kandi ushyirirwaho urubyiruko rw’u Rwanda, nk’igihugu kiri mu nzira y’iterambere.

Ni mu rwego rwo guteza imbere uburezi ku bana baturuka mu miryango itishoboye, binyuze mu kubatangira amafaranga y’ishuri, ibikoresho by’ishuri, imbyenda y’ishuri ndetse n’amatungo magufi n’amaremare mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Uyu muryango ukora n’ibindi bikorwa biteza imbere sosiyeti muri rusange harimo kuremera abatishoboye kubaka no gusana amazu yangiritse, kubaka uturima tw’igikoni no koroza imiryango itishoboye.

Uyu muryango wubaka ubushobozi binyuze mu guhuza urubyiruko n’abantu bafite ubushobozi ndetse n’inararibonye mu nzego zitandukanye, hagamijwe kwiga ku bumenyi butandukanye nk’ubuyobozi, kwihangira imirimo, uburenganzira bwa muntu, ubuzima, umuco, guharanira amahoro no gukunda igihugu.

Ufite intego yo gushishikariza urubyiruko kuba inkingi y’iterambere no guhindura imibereho y’abaturage muri rusange.

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi iki kiganiro

5K Etienne na Japhet bahuriye muri Day Makers bateye urwenya urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean de Dieu Uwiduhaye4 years ago
    Urwo rubyiruko rwa SEVEN united turarushimiye cyane kumusanzu wo kubaka igihugu kd tunejwejwe nikiganiro cyiza Tom Close yabaye urwo rubyiruko.
  • Josephat NIYONZIMA 4 years ago
    Tunezezwa cyane n'urubyiruko rugitekerereza Urwatubyaye mboneye ho umwanya wo gushima abanyamuryango bose ba #SUN ndetse numuhanzi #Tomclose kunama yatugiriye





Inyarwanda BACKGROUND