RFL
Kigali

Tom Close yavuze izina yise uruhinja yemeye kurera n’uko rwakiriwe n’abandi bana yabyaye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2019 19:04
39


Umunyamuziki, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuganga, Dr. Muyombo Thomas waryubatse nka Tom Close], yatangaje ko yahaye izina ‘Ingenzi’ uruhinja rw’ibyumweru bitatu yiyemeje kurera we n’umuryango we rwatoraguwe mu mihanda y'i Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.



Mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 13 Kamena 2019 nibwo Kim Kamasa, yanditse ku rukuta rwa Twitter ashima umuhanzi Tom Close n’umuryango we biyemeje kurera uruhinja rwatoraguwe mu mihanda i Nyagatare.

Yanditse agira ati “Umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye nka Tom Close yiyemeje kurera uruhinja rw’ibyumweru bitatu rwatawe mu mihanda y’i Nyagatare. Ni ikintu cy’ingezi.”

Mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA, Tom Close yavuze ko mu mezi ashize yasomye kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda abona inkuru ivuga ko hari uruhinja rwatawe mu musarani rukurwamo rujyanwa ku bitaro by'i Nyagatare.

Akimara gusoma inkuru yahise yiyemeza kurera uwo mwana. Yahamagaye ku bitaro bya Nyagatare (Umuyobozi w’ibitaro bariganye) amubwira ashaka kwita kuri uwo mwana undi amubwira ko bagishakisha umubyeyi w’uwo mwana ariko nabura bazamubwira akajya kumufata.

Uyu mwana yaje kubona umubyeyi we wavuze ko yamutaye mu bwiherero atabishaka.

Ngo we n’umufasha we Ange Tricia Niyonshuti bari basanzwe bafite gahunda yo kurera umwana utari uwabo n’ubwo bitari byanozwa neza.

Avuga ko hari inshuti y’umuryango wabo irera abana babiri batari abe bumvaga ko igihe nikigera bazamwegera akababwira uko bigenda kugira ngo urere umwana utari uwawe.

Hashize nk’icyumweru kimwe ku bitaro bya Nyagatare baramuhamagaye bamubwira ko hari undi mwana watoraguwe kandi ko umubyeyi we atabonetse.

Yahise yitegura n’umuryango we bashakisha ibyangombwa byose nk’iby’umubyeyi wibarutse bajya kwakira umwana wa Gatatu mu muryango we.

Yagize ati “…Hashize igihe gito ngira ngo ni k’icyumweru kimwe n’igice bahita bongera baraduhamagara batubwira ko hari undi mwana babonye…n’uko rero twamenye ko umwana ariyo turitegura dushaka ibyangombwa nk’abantu babyaye. Tujya kumufata."

Tom Close yashimwe na benshi ku bw'igikorwa cyiza yakoze

Tom Close uri mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe mu muziki, avuga mbere y’uko bazana uyu mwana mu rugo babanje kuganiriza abo mu muryango ndetse n’abandi bana.

Avuga ko ukwezi kurenga yemeye kurera uruhinja rwatoraguwe i Nyagatare n’ubwo byamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2019. 

Yahisemo ku mwita ‘Ingenzi’. Agereranyije avuga ko ahabwa uyu mwana yari afite ibiro nka bitatu ndetse ko urebesheje amaso wabonaga amaze nk’ibyumweru bitatu avutse.

Avuga ko we n’umufasha we bari bafite gahunda yo kubyara abana batatu hanyuma uwa kane bakaba ari uwo barera. Ariko ngo bakimara kubona y’uko hari uruhinja rwatoraguwe biyemeje kumurera hanyuma bazabyare bucura.

Gufasha cyangwa se kurera umwana kuri we asanga bisaba ko biba ari ibintu umuntu akunze kandi ashaka kuko ngo hari igihe umuntu abikora hakaba abantu bavuga ko afashe amahitamo atariyo ari nayo mpamvu ngo biba bisaba y’uko umuntu abikora bimurimo.

Yasabye abaca intege abifuza gufasha kubireka. Ati “Icyo udashoboye ukabona undi aragikoze ntukwiye kumuca intege.”

Igikorwa Tom Close yakoze yagishimiwe na benshi. Uwitwa Sylidio Sebuharara yagize ati “Ubumuntu mu bantu uzamutoze gukunda gutekereza no kubabarira, ubundi Imana izakuzurize ibyo ukora.” Nkunda Olivie ati “Imana imufashe kurera uyu mwana kandi akomeze ubutwari."

Tom Close aherutse kugirwa umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali). Ikigo yahawe kuyobora kiri mu nshingano z'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hatunguramye jbaptista4 years ago
    mubyukuri icyo nigikorwa cyiza cyane wakoze Imana ijye ukugenda imbere
  • mc matatajado4 years ago
    wow byiza cyane Tom nizereko atazabishya inkonda iwawe uzamutoze Gusenga,Gukunda no kubaha buri wese Amen
  • Dieudonne4 years ago
    Yego rwose uwo ni umutima w'ubuntu n'ububyeyi bagaragaje, nanjye muri gahunda mfite,nibigenda neza nzatera ikirenge mu cyabo, Imana izabimfashemo pee!!!
  • Biziyaremye jmv4 years ago
    Iyaba kimwe cyagatatu cyabatuye ikigihugu batekerezaga nkawe ijuru twaribona gusa ibyowakoye imana izajya ibiguhera umugisha.
  • BASHIMANDE Jean Baptiste4 years ago
    Tom close yakoze igikorwa kiza pe kandi nabandi bahanzi bamwigireho
  • fifi4 years ago
    God bless you a lot the world needs more human being like you
  • chantal4 years ago
    imana izakongerere uri intwali tom close .wowe. na Tricia imana ibafashe
  • Nisa Isabelle4 years ago
    Gusa Imana ijye ikumvira kumunsi wamakuba no kuwibyago kuko ibikorwa byawe ndahamya ko utari nshimwe nshimwe bikuva ku mutima Uwiteka abahe umugisha urugo rwawe rwose aruhaze amahoro ndabakunda!
  • Niragire phocss4 years ago
    Nshimiye cyane mbikuye kumutima Umuryango wa muyomba thomas kd nabsndi bumva bafitee umutima wogutabara hano huzuye Abana benshi bakeneye Ababitaho kd nimvarikintu wazakuraho umugisha nigikorwa nkiki naho abandi ntavuze baririrwa barya ibiryo bagahaga ibindi bakabiha imbwa nazo zikabihaga.think again?
  • Angel4 years ago
    nyagasa akuzurize ibyifuzo byawe kdi aguhe imigisha mwinshi
  • Nduwayezu emmanuel4 years ago
    Ndashaka umwana wumukobwa wo kurera uwamubona yahamagara kuri ter 0788878340 cg 0788546125
  • ngezahayo marser4 years ago
    tom coroze yarakoze uwiteka azamuhembe pe% gusa nabandi barebereho nibyiza
  • Protogene Nduwayezu4 years ago
    Nibyiza cyane gusa Imana iguhe umugisha,ntakindi nakubwire ibyo bikora bake kur'iyisi
  • Gashayija emma4 years ago
    Umutimamwiza ugira imana izage ikomeza igutezimbere iguhe amahoro umutekano ibyishimo wowe nu muryangowawe
  • Mutesi p4 years ago
    Tom close turagushimiye cyane kubwubutwari ugira ukoz igikorwa kiz imana izaguhemba kuk bikorwa nabake ariko ikinejeje nuko uri numuhanz nkunda ibihangano byawe urakoze
  • Oscar kwizera4 years ago
    Nukuri tom close imana imuhe umugisha mwishi cyaneeee
  • Rose Iribagiza4 years ago
    Ndanezerewe cyane kubwikigikorwa Tom Close yakoze Imana imuhe umugisha mwinshi namukundaga ariko ndushijeho kumukunda kubwumutima w,impuhwe n,imbabazi nyinshi . yesu aguhe imbaraga zo kurera uwo mwana gikristu
  • Tony4 years ago
    Imana iguhe umugisha kubw'igikorwa cyiza gikorwa nabake ukoze!
  • Murekatete jeannette 4 years ago
    Nukuri warakoze imana ijye iguha umugisha wakoze igikorwa cyurukundo knd gikomeye cyne
  • Nyirabuzuza marthe4 years ago
    Nukuri Imana iguhe umugisha numuryango wawe kandi Imana ibagure cyane





Inyarwanda BACKGROUND