RFL
Kigali

Tonzi yasohoye indirimbo nshya ‘Iby’iwacu’ ishishikariza abantu gahunda ya “Made in Rwanda”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2019 12:41
0


Uwitonze Clementine ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Iby’iwacu’. Avuga ko ari indirimbo yanditse agamije gukangurira abantu gukunda no kumenyekanisha birushijeho ibikorerwa mu Rwanda [Made in Rwanda] n’iz’indi gahunda ziri mu cyerekezo gitomoye.



Tonzi yakunzwe mu ndirimbo nka : ‘Humura’, ‘Wambereye Imana’, ‘Sijya muvako’, ‘Humura’ n’izindi nyinshi. Mu cyumweru dusoje Tonzi yaririmbye mu birori ‘International womens’ Day in Netherland’ byabereye i Burayi mu Buholandi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Ibi birori byabaye kuya 16 Werurwe 2019 mu gihe uyu munsi ku Isi yose usanzwe wizihizwa ku ya 08 Werurwe buri mwaka. Muri ibi birori kandi hanerekaniwe ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.

Tonzi yabwiye INYARWANDA ko yafashe umwanzuro wo gushyira hanze indirimbo ‘Iby’iwacu’ mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda n’abandi kurushaho gukunda ibikorerwa mu Rwanda no kubimenyekanisha birushijeho.

Yagize ati “ Tugomba kwerekana iby’iwacu tugakunda iby’iwacu ‘Made in Rwanda’ kugira ngo dukomeze kwiyubakira igihugu kandi nanone tugura ibikorererwa iwacu’. Iyi ndirimbo ‘iby’iwacu’ nayisohoye ngira ngo nshishikarize abanyarwanda bagenzi banjye gukunda iby’iwacu no kuba ari byo duha agaciro. Tukagurirana, tugashyigikirana nk’abanyarwanda.

Yakomeje ati “Mbere y’uko ujya kugura iby’ahandi banza ugure iby’iwanyu. Ni indirimbo irimo ubutumwa itwibutsa ko turi abanyarwanda, itwibutsa ko turi abana b’igihugu, itwibutsa ko dukwiye kubanza gushyigikira iby’iwacu, abahanzi bacu, ibikorwa byacu. Ibyo byose ntawundi uzabidukorera nitwebwe.”

“Made in Rwanda” ni imwe mu nkingi zitajegajega Leta y’u Rwanda yubakiyeho kandi ishyize imbere hagamijwe kuziba icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.

Tonzi yashyize hanze indirimbo 'iby'iwacu' ishishikariza gukunda no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda 'Made in Rwanda'

REBA HANO INDIRIMBO 'IBY'IWACU' YA TONZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND