Mu rwego rwo kwinjiza abakunzi b’umuziki mu mpera z’icyumweru cya mbere cya Gicurasi, abahanzi nyarwanda bakoze mu nganzo bashyira hanze indirimbo nshya ziri mu njyana ziryoheye amatwi.
Nk’uko umaze kubimenyera,
buri wa Gatanu w’icyumweru InyaRwanda ikugezaho indirimbo nshya zasohotse muri
icyo cyumweru kugira ngo urusheho kuryoherwa n’impera zacyo ari nako witegura
kuzatangira ikizakurikiraho umeze neza.
Muri iki cyumweru rero,
abahanzi barimo Christopher, Fela Music, King James, Kenny Sol na Nel Ngabo, Yago Pon Dat,
Gisa Cyinganzo, Kenny K-Shot n’abandi barimo n’abakizamuka, bashyize hanze
umuziki mushya ugiye guherekeza abanyarwanda muri Gicurasi.
1.
Vole – Christopher
Kuri wa Mbere w’iki
cyumweru tariki 29 Mata 2024 ni bwo Christopher Muneza yashyize hanze indirimbo
nshya yise ‘Vole’. Avuga ko yari afite indi yari yateguye gusohora, ariko
birangira iyi ari yo abanje.
Christopher ashyize hanze
iyi ndirimbo mu gihe ageze kure imyiteguro y’ibitaramo afite muri Canada
anategura umuzingo mushya agiye gushyira hanze nyuma y’imyaka igera ku 10.
2.
Molomita – Gad ft Nel Ngabo & Kenny
Sol
Ni ubwa mbere Kenny Sol
na Nel Ngabo bahuriye mu ndirimbo nyuma y’imyaka irenga itatu buri umwe ari mu
kibuga cy’umuziki; ni ibintu bagezeho bigizwemo uruhare na Nshimiyimana Gad
[Director Gad] usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo wabahurije mu ndirimbo
“Molomita”.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwnada, Director Gad yavuze ko yagize igitekerezo cyo guhuriza mu ndirimbo
aba bahanzi bombi, kubera ko ari abahanga, kandi yabonaga ko ubumwe bw’abo
bwatanga umusaruro ushimishije mu rugendo rw’umuziki.
3.
Ejo – King James
Umuhanzi Ruhumuriza James
[King James] yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo yise ‘Ejo’ nyuma y’umwaka
ayishyize hanze mu buryo bw’amajwi gusa.
4.
Amashagaga – Yago Pon Dat
Nyarwaya Innocent [Yago
Pon Dat] umaze iminsi agaruka mu nkuru zihangana, yakoze mu nganzo asohora
‘Amashagaga’ yumvikanamo ahamya ko afite ubushake bwo gukora.
5. Uririmbe - Mwiza Zawadi
Umuramyi Mwiza Zawadi yashyize hanze indirimbo yise 'Uririmbe' nyuma y'amezi 7 ashyize ahagaragara iyitwa 'Twarahuye.'
6. Nifundishe - Vumilia Mfitimana
Ni indirimbo nshya
y'umurambyi Vumiliya Mfitimana wo mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi unitegura igitaramo "Nyigisha Live Concert" kiba kuri iyi Sabato tariki 04 Gicurasi 2024 kuri UNILAK kuva saa munani.
7.
On God – RunUp ft Pallaso
Abahanzi b’abanyarwanda
RunUp na Pallaso bashyize hanze indirimbo bari bamaze igihe bateguje, yitwa ‘On
God’ ikubiyemo ubutumwa bushimira Imana yo ihindura amateka y’umuntu wese
uyiringiye.
8.
Inkuru Nziza – Sharon Gatete
Umuramyi ukunzwe n’abatari
bacye Sharon Gatete uri kuminuza amasomo y'umuziki muri Kenya, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Inkuru Nziza’
ikubiyemo ubutumwa buhumuriza imitima y’abantu baremerewe n’ibibazo.
9.
Fadhili – Aime Frank
Nyuma y’amezi asaga
umunani adashyira hanze indirimbo ye ku giti cye, umuramyi ukunzwe haba mu
Rwanda no mu mahanga yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya iri mu rurimi rw’Igiswahili
yise ‘Fadhili.’
10.
Kanani – Tumaini Byinshi
Umuhanzi w’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, Tumaini Byinshi wamenyekanye mu ndirimbo yise ‘Abafite
Ibimenyetso,’ ‘Aracyakora’ yahuriyemo na Gentil Misigaro n’izindi, yongeye
gukora mu nganzo akumbuza abizera uburyohe bw’ijuru mu ndirimbo yise ‘Kanani.’
Mu zindi ndirimbo zagiye
hanze muri iki cyumweru na mbere yaho gato, harimo Oya yahuye Gauchi na Eesam, Mwamba Uliopasuka ya Papi Clever na Dorcas, Amaraso ya Eddy Muramyi,
Ibya Kera ya True Promises, Singipfuye ya Gisubizo Ministries Rongai, Lala ya Gisa Cyinganzo utari uherutse
kugaragara, I Gotta Go y'umuraperi Kenny K-Shot, Forget it y’umuhanzi ukizamuka Tero Razz, Akanyenyeri ya Isha Mubaya,
Vanilla ya Yee Fanta n’izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO