RFL
Kigali

TOP5: Udushya utamenye twaranze SALAX Awards7 yabaye iminsi ibiri

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/04/2019 9:34
0


Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 ni bwo mu mujyi wa Kigali habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya SALAX Awards byatangwaga ku nshuro yabyo ya karindwi. Ibi birori byabereye muri Kigali Serena Hotel, birangwa n’udushya tunyuranye ari natwo tugiye kugarukaho mu nkuru yacu.



-Ibirori byakererewe hafi amasaha atanu nta n’umuziki ucurangwa…

Kuri gahunda SALAX Awards7 yagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba icyakora kugeza hafi saa tanu z’igicuku nta n'umuziki wumvikanaga aho byabereye. Ibi byatumye hari abatari bacye bitabiriye SALAX Awards bataha batazi niba iri bube cyangwa itari bube. Twagerageje gutera icyumvirizo mu bategura SALAX Awards dusanga icyateye uku gukerererwa ari uko bagombaga kwishyura nyiri byuma mbere y'uko igitaramo kirangira.

Byabaye ikibazo kuko yashakaga ko yishyurwa amafaranga nta sheke. Uku gushaka guhabwa amafaranga byatumye afunga ibyuma ku buryo nta muntu wari gucuranga cyangwa ngo akoreshe ibyuma atabanje kwishyurwa. Abategura SALAX Awards bagerageje kumuha amafaranga mu buryo bwa sheke undi arayanga bahitamo kujya kuyashaka bayabona batinze, gusa aho yabonekeye igikorwa cyahise gitangira.

-SALAX Awards yabaye mu gihe cy’iminsi ibiri

Bitewe n'ubukerererwe bukabije Salax Awards yagize igatangira mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 byatumye ibihembo birangira gutangwa hamaze kugera ku wundi munsi cyane ko hari abahanzi batari bake bahawe ibihembo nyuma ya saa sita z’ijoro. Icyakora n'ubwo byagenze bitya bwose abahanzi bagaragaje ko bari bakumbuye ibi birori dore ko bitabiriye ku bwinshi.

-Hari hateguwe Itapi y’umutuku yo kwifotorezaho ariko uko yaje ni ko yatashye…

Ibirori biri ku rwego rwa SALAX Awards akenshi usanga byateguriwe itapi y’umutuku ibyamamare binyuraho bikifotoza. No mu bihembo bya SALAX Awards y'uyu mwaka iyi tapi yari yateguwe icyakora uko bayiteguye ni ko yatashye cyane ko nta muhanzi n’umwe wayifotorejeho. Abahanzi bageze ahabereye ibi birori bakererewe bitewe n'uko ari bwo bari babwiwe ko bigiye gutangira. Uku gukerererwa kwatumye abahanzi batabona umwanya wo kwifotoreza ku itapi itukura ahubwo bagendaga bahita berekwa aho bicara bagakurikirana ibirori.

salax awards

Bruce Melody ni we wegukanye ibihembo byinshi...

-Abahanzi nyarwanda batabarutse bahawe icyubahiro, hanazirikanwa Junior Multisystem uri mu bitaro ku bw’impanuka yakoze,…

Muri ibi birori bya SALAX Awards abahanzi banyuranye ndetse na MC bakunze kugaruka ku kuzirikana Junior Multisystem wakoze impanuka ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali aho yamaze kubagwa ukuboko kw’ibumoso kwangiritse bikomeye. Usibye uyu mugabo utunganya indirimbo wazirikanywe muri SALAX Awards ariko kandi hahawe icyubahiro abahanzi ba muzika nyarwanda batabarutse mu myaka ya vuba hanazirikanwa abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

-Abahanzi bemerewe 1000 000frw bashyikirijwe sheke ya 7000 00frw gusa

Ubwo hatangazwaga ko SALAX Awards igarutse abahanzi bamenyeshejwe ko uyitabiriye azahabwa 100,000Frw ndetse uwayegukanye we agahabwa 1,000,000Frw. Icyakora ibi bihabanye n’ukuri kuko abahanzi begukanye ibi bihembo bagenewe sheke y’amafaranga y’u Rwanda 700,000 Frw aho kuba Miliyoni imwe kimwe mu bintu byatunguye abahanzi babifashe nk'aho bakaswe amafaranga yabo cyane ko ari ibintu byabagwiririye batigeze babiganirizwaho na mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND