RFL
Kigali

Trina watandukanye n’umukunzi we w’Umuholandi, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Urihariye’-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:8/03/2019 20:18
0


Amezi asaga atandatu atagaragara mu bikorwa bya muzika, umuhanzikazi akaba n’Umunyamideri Trina yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Urihariye’.



Mutoniwase Mariam uzwi nka Trina, ni umuhanzikazi nyarwanda wamamaye mu ndirimbo 'Urihariye', indirimbo yuzuyemo imitoma ibereye abakundanye. Mu kiganiro kigufi Trina yahaye Inyarwanda yadutangarije ko ubu butumwa bugenewe abakundana, aho buri wese abwira undi ko nta wundi uhwanye nawe. Yagize ati: “Iyi ndirimbo ni iy'abakundana aho buri umwe abwira undi ko yihariye ndetse afite umwihariko umutandukanya n’abandi.” 

Trina tumubajije niba iyi ndirimbo yarayituye umukunzi we Thomas Winter duheruka kumenya ko bari mu rukundo, uyu muhanzikazi yanze kugira ibyo adutangariza kuri Thomas, aduhishurira ko kuri ubu nta mukunzi afite. Yagize Ati: “Ariko se? Icyo nakubwira ni uko nta mukunzi mfite” 

Trina ntiyaduhishuriye icyo yapfuye na Thomas gusa we yakomeje kudutangariza ko nta mukunzi afite. Yasoje agira inama abajya mu rukundo. Ati: ”Mbere y’uko bajya mu rukundo babanze bamenye ibyo barimo, kuko urukundo ni ikintu gikomeye iyo abakundana bashwanye bisiga igikomere ku mutima”

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Urihariye’ yakozwe na ‘M 5 Pictures’ naho amajwi yakozwe na Bob Pro. Trina amaze kugira indirimbo ebyiri ndetse afite n’izindi ari gutegura zikiri muri Sitidiyo. Trina ubarizwa mu itsinda ryitwa “Thousand Hills Fashion Agency” rikora ibijyanye no kumurika imideri azwi cyane ku baberwa n’amafoto abo bita “Photogenic”.

 Kanda hano urebe amashusho mashya y'indirimbo urihariye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND