RFL
Kigali

TSINDIRA IGIHEMBO: Mu bakobwa 15 bageze kuri Final urabona ari nde wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/01/2019 18:59
444


Mu Rwanda hamaze iminsi habera irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2019 ndetse ni yo nkuru iri kuvugwa cyane muri iyi minsi. Mu bakobwa barenga 300 bitabitabiriye iri rushanwa, kuri ubu hasigayemo 15 bageze kuri Final ari nabo bazatoranywamo Miss Rwanda 2019.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 ni bwo hazatorwa Miss Rwanda 2019 uzasimbura Miss Iradukunda Liliane umaze umwaka yambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda. Ni mu birori bizabera i Rusororo mu Intare Conference Arena. Iri kamba rigiye gutangwa nyuma y'aho abakobwa 20 bahatanira ikamba bajyanywe mu mwiherero i Nyamata muri Golden Tulip Hotel, batanu muri bo bagasezererwa, hagasigaramo abakobwa 15. Mu matora yabereye kuri telefone mu buryo bwa SMS, agasozwa ku mugoroba w'uyu wa Gatanu, Mwiseneza Josiane ni we uri ku isonga mu majwi. 


Amakamba 3 yo muri Miss Rwanda 2019 yamaze gutangwa; hasigaye ikamba nyir'izina rya Miss Rwanda 2019

Abakobwa 15 (Top15) bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2019 ni: Murebwayire Irene nimero 18, Inyumba Charlotte nimero 33, Uwihirwe Yasipi Casmir nimero 21, Uwase Muyango Claudine nimero 1, Gaju Anita nimero 35, Umukundwa Clemence nimero 24, Mwiseneza Josiane nimero 30, Ricca Michaella Kabahenda nimero 9, Nimwiza Meghan nimero 32, Keza Nisha Bayera nimero 22, Uwase Sangwa Odile nimero 16, Mutoni Oliver nimero 20, Niyonsaba Josiane nimero 13, Mukunzi Teta Sonia nimero 10 na Uwicyeza Pamella numero 29.

Inyarwanda.com twageneye igihembo umusomyi wacu uri butubwire umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 mu bakobwa 15 bageze kuri Final. Igisubizo kiranyuzwa munsi y'iyi nkuru ahatangirwa ibitekerezo (comments). Utanga igisubizo arasabwa kuvuga amazina yombi y'umukobwa abona uzegukana ikamba kimwe n'uko nanone ashobora kuvuga nimero ye dore ko buri mukobwa afite nimero ye imuranga. Arasabwa kandi gukoresha amazina ye yose ari ku Irangamuntu. 

Ku cyumweru tariki 27 Mutarama 2019 ni bwo tuzabatangariza uwatsindiye igihembo cya Inyarwanda.com. Iki gihembo kizahabwa umuntu utanga abandi kuvuga umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019. Twabibutsa ko umukobwa uzegukana ikamba ari umukobwa uzaba yahize abandi bose mu; Uburanga, Umuco n'Ubwenge. Uzegukana ikamba azahembwa imodoka nshya yo kugendamo, azajye anahembwa ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy'umwaka umwe. Azanahembwa kandi guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w'isi. Uzaba igisonga cya mbere azahabwa miliyoni imwe y'amanyarwada mu gihe uzaba igisonga cya kabiri azahabwa ibihumbi 500. 

AMAFOTO Y'ABAKOBWA 15 BAGEZE KURI FINAL YA MISS RWANDA 2019


Uwase Muyango Claudine nimero 1

Uwicyeza Pamella nimero 29


Uwihirwe Yasipi Casmir nimero 21


Uwase Sangwa Odile nimero 16


Umukundwa Clemence nimero 24


Ricca Michaella Kabahenda nimero 9


Nimwiza Megnan nimero 32


Niyonsaba Josiane nimero 13


Mwiseneza Josiane nimero 30


Mutoni Oliver nimero 20


Murebwayire Irene nimero 18


Mukunzi Teta Sonia nimero 10


Inyumba Charlotte nimero 33


Gaju Anita nimero 35


Bayera Nisha Keza nimero 22






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musabyimana afisa5 years ago
    Ni uwase muyango claudine
  • Ines Mahoro5 years ago
    Gaju Anita (numero 35) niwe uzatsindira ikamba rya Nyampinga 2019
  • richard 5 years ago
    uzaryegukana ni BAYERA NISHA KEZA NO 22
  • MUKUNZI Valens5 years ago
    UZATWARA MISS RWANDA 2019 Ni Uwambaye No1 Akabari yitwa Uwase Muyango Claudine
  • Mukinanyana Furaha Immaculee5 years ago
    Uzaba miss Rwanda 2019 ni Uwase sangwa odile numero 16
  • ingabire charlotte5 years ago
    Ni bayera Nisha keza numero22niwe niwe uzatsinda miss rwanda final.
  • richard KAYUMBA5 years ago
    Uzegukana ikamba ni BAYERA NISHA KEZA NO 22
  • MUGABE GERARD5 years ago
    Uzatwara ikamba yitwa Kabahenda Lika Michael no: 09
  • HAGENIMANA5 years ago
    NIMERO+33
  • Tuyitegereze 5 years ago
    No 9 Kabahenda
  • Iranezeza Betty5 years ago
    UwaseMuyango Cyiza Vanessa no: 06 niwe uzatwara ikamba rya miss Rwanda 2019
  • Musabyimana afisa5 years ago
    Muyango claudine
  • murorunkwere marie ange 5 years ago
    Njyewe uzaba nyampinga w'urwanda ni number 18
  • cyubahiro5 years ago
    uwase muyango claudine
  • HIRWA Jean Robert5 years ago
    No.9 RICCA Michaelle KABAHENDA Miss Rwanda 2019
  • Mukahirwa Julienne5 years ago
    Mwiseneza Josiane
  • Bizumukiza Esther5 years ago
    Miss 2019 ni: Murebwayire Irene, Numero 18
  • NGAbonziza paskal5 years ago
    MISS RWANDA 2019 ni nimero 35 anita gaju
  • Niyera EVARISTE5 years ago
    NI nimero 30
  • Niyonshuti Aimable5 years ago
    Uwicyeza Pamela





Inyarwanda BACKGROUND