RFL
Kigali

T&T yashyize hanze amashusho y'indirimbo Pretty Girls

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:24/01/2020 10:51
0


Itsinda rya T&T ryashyize hanze indirimbo nshya ryise 'Pretty Girls', ritangaza ko abakunzi baryo bashonje bahishiwe byinshui mu 2020.



INYARWANDA iganira na Ishimwe umwe mu bareberera inyunga z'iri tsinda yadutangarije aho igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yabo nshya cyavuye. Yagize ati: "Igitekerezo cyavuye ku bantu baba bakundana, urabizi abantu iyo bakundana buri umwe aba yifuza kubwira undi urwo amukunda ni muri urwo rwego twashatse gukora indirimbo iza yunganira abakundana."


T&T igizwe na T-time na Adapter

Yavuze ko ubutumwa bukubiye muri Pretty girl ni amagambo yuje urukundo abakundana bashobora kujya babwirana. Yakomeje agira ati: " Amagambo ari muri iyi ndirimbo agenewe abakundana muri rusange navuga ko uwaba afite uwo akunda yihebeye namushishikariza kumva iyi ndirimbo kuko ni nziza ku bari mu rukundo ukanishimira mugenzi wawe."

Pretty girl ni indirimbo ya 5 y'itsinda T&T, ije ikurikira iyitwa 'Birabaye', 'Savanah', 'Adeline' ndetse na 'Ihangane' bakoranye na Social Mula.

Bafata amashusho ya Pretty Girl

T&T yizeza abakunzi bayo ko muri uyu mwaka mushya 2020, ari umwaka wo gukora cyane, bakaba bateganya gusohora indirimbo nyinshi no gukora indirimbo bazafatanya n'umuhanzi ukomeye batifuje gutangaza uzaturuka mu gihugu cya Nigeria.


Ishimwe Edman ureberera inyungu z'iri tsinda

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo Pretty Girl







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND