RFL
Kigali

TUBAMENYE: Eesam watangiye afasha Ama G ku rubyiniro amaze imyaka 5 atangiye gukora ku giti cye, urugendo rwe rushya arugeze he?-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/02/2019 16:58
0


Eesam ni umusore ukiri muto wafashaga Ama G The Black ku rubyiniro muri 2013, icyakora nyuma y’igihe gito yatangiye kubona ko ibyo afasha uyu muraperi nawe yabyikorera. Ibi byatumye afata icyemezo cyo gukora ibyo yabonaga Ama G akora cyane ko impano ya muzika yayiyumvagamo na mbere hose.



Eesam yadutangarije ko amaze imyaka itanu atangiye gukora umuziki ku giti cye kandi Ama G The Black ngo ni umwe mu bamubaye hafi. Eesam yatangarije Inyarwanda.com ko mu gihe amaze mu muziki asanga hari intambwe ari kugenda atera, icyakora yatangaje ko ku bwe ibintu akunda kubitwara gahoro gahoro. Atangaza ko uyu mwaka wa 2019 ari umwaka afitemo ibikorwa byinshi byiganjemo indirimbo zinyuranye agomba gushyira hanze.

Eesam

Eesam umuhanzi w'umunyarwanda

Eesam yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Make me super star yakoranye na Jay Polly na Ama G The Black, Ibitendo yakoranye na Mr Kagame, Windiza yakoranye na Mico The Best kimwe n’izindi nyinshi yagiye akora.”Eesam yatangaje ko nk’umuhanzi ukizamuka ntacyo ashinja itangazamakuru ryo mu Rwanda ahubwo atangaza ko we ari gushaka uko yakora ibintu byiza bizamufasha kuba icyamamare.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA EESAM UMUHANZI UKIZAMUKAWATANGIYE AFASHA AMA G THE BLACK KU RUBYINIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND