RFL
Kigali

TUBAMENYE: Gihozo Pacifique umaze imyaka 2 mu muziki yaduhishuriye ko Knowless ari we muhanzikazi w’icyitegererezo kuri we–IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/02/2019 17:27
2


Gihozo Pacifique umwe mu bahanzikazi bashya muzika y’u Rwanda ifite umaze imyaka ibiri muri muzika y’u Rwanda, kuva yakwinjira mu muziki ntarabasha kuba icyamamare icyakora ni umwe mu bagaragaza umuhate wo gukora cyane. Mu kiganiro kihariye yahaye Inyarwanda yaduhishuriye ko Knowless ari we muhanzi afatiraho urugero.



Gihozo Pacifique waherukaga gufashwa n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music iyi bakaba baherutse gutandukana, yatangarije Inyarwanda.com ko hari ibyo batumvikanyeho kandi atakwirirwa avuga mu itangazamakuru. Yahamirije Inyarwanda.com ko kugeza ubu ari gukora umuziki ku giti cye kandi yumva afite icyizere ko ibyo ari gukora hari aho bizamugeza nk’umuhanzikazi ukeneye kwerekana ko hari byinshi ahishiye abakunzi ba muzika.

Gihozo Pacifique yabajijwe na Inyarwanda uko atekereza itangazamakuru riri kumufasha mu rugendo rwe rushya, atangaza ko ntacyo yashinja abanyamakuru cyane ko bamufasha. Ahamya ko we agomba gushyiramo imbaraga mu rwego gushimangira urwego ashaka kuba ariho nk’umuhanzi ukizamuka ariko nane ufite inyota yo kuvamo icyamamare.

gihozo

Gihozo Pacifique umuhanzikazi uri kuzamuka mu Rwanda...

Gihozo Pacifique yabajijwe umuhanzikazi w’umunyarwanda yakuze areberaho, aha Gihozo yatangaje ko akunda abahanzikazi benshi mu Rwanda ariko by’umwihariko akunda bikomeye Butera Knowless. Usibye kuba amukunda bikomeye ngo yagize n’amahirwe yo kubimwibwirira nk'uko Gihozo yabibwiye Inyarwanda.com.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA GIHOZO PACIFIQUE 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Izabayo Pacifique5 years ago
    dukeneye amakuru mashya kuri urban boyz
  • Izabayo Pacifique5 years ago
    muzaduhe amakuri kuri shadboo murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND