RFL
Kigali

Twanze gukora ibintu birimo ruswa: Impamvu abahanzi bakomeye batagaragara mu bihembo bya MNI-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/11/2020 9:03
0


Ibihembo bya Muzika Nyarwanda Ipande (MNI) bitanzwe ku nshuro ya Gatatu bitagaragaramo abahanzi bakomeye ku mpamvu ubuyobozi bw’ibi bihembo buvuga ko bwirinze gukora igikorwa kirimo amanyanga na ruswa, ahubwo kibaka igikorwa kibereye buri wese kandi ubishaka.



Ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020 kuri Onomo Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya MNI ku nshuro ya Gatatu hanizihizwa umwaka umwe ushize ibi bihembo bitangwa.

Ni ibihembo byegukanwe na Chorale Christus Regnat yegukanye umwanya wa mbere igahabwa miliyoni 2 Frw, umuramyi Arsene Tuyi wabaye uwa kabiri agahabwa ibihumbi 700 Frw n’umuhanzi ukizamuka Alliance wegukanye ibihumbi 300 Frw.

Kuva ibi bihembo byatangira gutangwa abahanzi wavuga ko bafite amazina akomeye babyegukanye ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwitonze Clementine [Tonzi] na Chorale Christus Regnat.

Icyiciro cya mbere cy’ibi bihembo cyegukanwe n’itsinda ‘Umuti Mu nganzo’, uwa kabiri yabaye Ganza naho umuhanzi Sam Muvunyi aba uwa Gatatu.

Icyiciro cya kabiri cy’ibi bihembo cyegukanwe na Tonzi, uwa kabiri yabaye Mutimawurugo Claire naho uwa Gatatu yabaye umuhanzi Bryan Lead abicyesha indirimbo ye yise ‘Open my eyes’.

Rwema Denis Umuyobozi wa Royo Entertainment itegura ibi bihembo yabwiye INYARWANDA ko kuba nta bahanzi bakomeye bagaragara muri ibi bihembo atari uko byabananiye kubareshya, ahubwo ko banze igikorwa kirimo ruswa n’ikimenyane. Yagize ati:

Twanze gukora ibintu birimo ruswa. Twanze gukora ibintu birimo uburiganya. Twanze gukora ibintu birimo ‘ndamuzi’. Akazi nkora urakazi, kuba nahamagara umuhanzi ugezweho nkamubwira nti ‘vayo winjiremo ndagukinira deal utsinde urampereza aya ngaya nk’ibisanzwe' byarabaga mbere mu bandi bantu. Ibyo ni byo twanze.

Rwema avuga ko bashaka ko umuhanzi ari we utera intambwe ya mbere akiyandikisha ku rubuga rwa MNI agahamagarira abafana be gutangira kumutora, kurusha uko yafashwa n’abayobozi muri MNI kwegukana igihembo.

Yavuze ko guhemba umuhanzi watanze ruswa muri ibi bihembo ari ukumunga umuziki, ari nayo mpamvu bashaka ko abafana ari bo bitorera umuhanzi bashyigikiye bakamufasha kwegukana igihembo kurusha guca inzira z’ubusamo.

Rwema avuga ko bafite icyizere cy’uko umushinga wa MNI uzatera imbere, waba witabirwa n’abahanzi bakizamuka gusa, kuko bashaka gukora ibintu birimo umucyo.

Akomeza avuga ko ibi binagaragaza n’imibare y’uko iki gikorwa kigenda cyaguka, aho igihembo cya mbere cyatangiranye n’abahanzi 59 ubu bakaba bamaze kuba abahanzi 200 mu cyiciro cya Gatatu.

Ngo barashaka ko mu mwaka umwe uri imbere bazajya bandika abahanzi 1000 mu gihembwe kimwe, nibura umwaka ukazarangira bageze ku majwi y’abantu miliyoni 1 batora. Ku majwi y’abatoye, umuhanzi ahabwa 60% naho 40% igasigara muri MNI.

Rwema Denis ni we washyikirije Chorale Christus Regnat igihembo yegukanye

Rwema yavuze ko banze ruswa n'ikimenyanye mu bihembo bya Muzika Nyarwanda Ipande (MNI)

Muyoboke Alexis ni we washyikirije igihembo umuhanzi ukizamuka Alliance wegukanye umwanya wa Gatatu

Abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat bakiriye igihembo cya miliyoni 2 Frw babicyesha indirimbo 'Mama shenge' bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu

Abo mu muryango w'umuhanzi Alliance bari baje kumushyigikira

Iraguha Valens Umukozi mu Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco yashyikirije igihembo umukobwa wari uhagarariye umuramyi Arsene Tuyi wegukanye umwanya wa kabiri

Abegukanye ibihembo bafatanyije gukata umutsima mu kwizihiza umwaka ushize ibihembo bya MNI bitangwa

Kanda hano urebe amafoto menshi:

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RWEMA DENIS UMUYOBOZI WA KOMPANYI ITEGURA IBIHEMBO BYA MNI

AMAFOTO+VIDEO: Aime Films-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND