RFL
Kigali

Twasuye Ian Boutique imaze imyaka 5 yambika abahatana muri Miss Rwanda, uyu mwaka 5 ba mbere badodewe imyambaro mu cyumba cy'irushanwa -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/01/2019 6:43
0


Ian Boutique ni rimwe mu maduka yambika ibyamamare binyuranye hano mu Rwanda, riri mu maduka azwi cyane mu mujyi wa Kigali. Iri duka rimaze imyaka itanu ryambika Miss Rwanda kuva mu mwaka wa 2014 kugeza magingo aya.



Mu kiganiro kigufi twagiranye na Eric Birasa nyir'iri duka aduhamiriza ko gukorana na Miss Rwanda ari bimwe mu bimukururira abakiriya cyane cyane ko iri rushanwa rikurikirwa n'abanyarwanda benshi barimo n'abari hanze y'igihugu ku buryo yamamaza kubona abakiriya bikamworohera.

Ian Boutique ni iduka ryambitse ibyamamare binyuranye byagiye bikora ubukwe hano mu Rwanda. Eric Birasa yahereye cyera yambika ibyamamare, harimo Ally Soudy mu bukwe bwe, Riderman n'abandi benshi. Uyu mugabo yabajijwe n'umunyamakuru ibyavuzwe ko yaba yaramenyeshejwe batanu ba mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 kugira ngo abazanire amakanzu.

Miss Rwanda

Ian Boutique yambitse batanu ba mbere muri Miss Rwanda 

Yavuze ko ibyo byavuzwe atari ukuri yifashishije amashusho yafatiwe mu cyumba cy'irushanwa agaragaza ko mu gihe hari hamenyekanye batanu ba mbere yari yatwaye abadozi bagomba guhita badodera amakanzu abakobwa ako kanya yaba abo bagabanyiriza amakanzu nabo bahindurira bakayongera. Eric yatangaje ko yafashe amashusho ndetse n'abategura Miss Rwanda bayafashe mu rwego rwo kuzayatanga nk'ikimenyetso igihe havuka ikibazo.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA ERIC BIRASAUMUYOBOZI WA IAN BOUTIQUE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND