RFL
Kigali

Twasuye iduka rya mbere mu Rwanda ryambika ibyamamare muri muzika, batangiye gufatanya n'abahanzi gucuruza amazina yabo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2019 9:35
1


Abahanzi n'ibyamamare muri rusange usanga bakunze kwita ku kugaragara neza aho baciye hose kugira ngo badatakaza icyubahiro ndetse n'igikundiro baba bafitiwe na rubanda, kimwe mu bituma bagaragara neza ni uburyo baba bambaye.



Biragoye ngo umenye aho abahanzi bahahira cyane ko usanga ubuzima bwabo akenshi babugira ibanga rikomeye, kuri iyi nshuro Inyarwanda.com twabasuriye iduka ry'umusore Prosper Iraguha wamenyekanye nka Polo mu ruganda rwa muzika mu Rwanda, kuri ubu Polo akaba yarashinze iduka ryambika abahanzi nabandi bose bifuza kwambara nk'ibyamamare.

Polo yinjiye muri muzika mu mwaka wa 2012 ubwo yari umwe mu bayobozi ba Super Level yabarizwagamo abahanzi nka Urban Boys, Bruce Melody, Fireman, Mico The Best n'abandi benshi. Nyuma y'uko Super Level isa n'aho isenyutse, uyu musore yagiye akorana nabahanzi banyuranye ariko aho yamenyekanye ni muri New Level ifasha abahanzi barimo Yvan Buravan na Active Group.

Nyuma uyu musore yashinze iduka ryambika ibyamamare mu muziki ndetse n'abandi bifuza kwambara nk'ibyamamare, uyu musore ahamya ko yahisemo gushinga iduka ry'imyenda kuko nawe akunda cyane kwambara neza. Kuri ubu iduka rye ngo ni rimwe mu yishimirwa n'abahanzi  cyane ko ari abantu babanye cyane kandi baziranye neza ku buryo abakiriya be ari n'inshuti ze.

Polo

Polo mu iduka ryambika benshi mu byamamare by'umwihariko muri muzika...

Polo yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu yambika itsinda rya Active, Yvan Buravan, Mico The Best, Social Mula, Urban Boys, Safi Madiba, Riderman, n'abandi benshi b'ibyamamare hano mu Rwanda. Uyu musore ahamya ko yumva yishimiye kuba akora akazi katari umuziki ariko akaba ataravuye mu ruganda rwa muzika cyane ko n'ubundi agihura bya hafi n'abahanzi.

Uyu musore yabwiye Inyarwanda.com ko yatangiye gahunda yo gufasha abahanzi gucuruza amazina yabo aho bumvikana bagakoresha imyambaro iriho amazina yabo cyangwa amafoto yabo bityo abafana babo bakabona aho bayigura bitabagoye, ibi byakungura abahanzi ariko kandi na nyir'iduka akunguka ariko nanone n'umufana yabonye aho akura umwenda cyangwa ikindi cyose cyatuma ateza imbere umuhanzi afana kuva cyera.

Kuri ubu Polo yatangiranye na Riderman akaba ari gucuruza imyambaro y'Ibisumizi. Ahamya ko ari ikintu cyiza ku bahanzi ku buryo babishoboye babikopera .

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA POLO, UMWE MU BASORE BAMBIKA IBYAMAMARE BINYURANYE MU RWANDA...

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwera zainabu 5 years ago
    Igitekerezo mfite nuko yatubwira aho akorera natwe tukazamuteza imbere





Inyarwanda BACKGROUND