RFL
Kigali

Twasuye ikibuga ab’ibyamamare bacongeraho ruhago, Safi yemeza ko Platini n'ubwo azi gukina ariko acenga bidafite intego-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2019 15:33
0


Muri iyi minsi abahanzi cyangwa n'abandi bantu b’ibyamamare basa n'aho bari mu ba mbere bahagurukiye gukora siporo, bakora nyinshi zinyuranye gusa byabaga bigoye kubona ahantu hahurira amazina y’ibyamamare ari gukina umukino umwe ubona harimo ubusabane. Twaje kumenya aho bakorera siporo turahasura tuganira na bamwe mu bazwi cyane.



Aba basore n’abagabo b’ibyamamare mu Rwanda baritoye batangira kujya bajya gukinira ahazwi nka Pili Pili mu kibuga gito ariko cyiza kihabarizwa. Ubwo Inyarwanda.com twasuraga aho bakorera siporo twahasanze bamwe bafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda, urugero ni Hakizimana Lionel umukinnyi wa Basket w’icyamamare mu ikipe ya Patriot, Safi Madiba, Nemeye Platini wo muri Dream Boys, Rwema Dennis umujyanama w’itsinda rya Charly na Nina n'abandi banyuranye.

LIONELLionel wo muri Patriot (wambaye isengeri) mbere y'uko yinjira mu kibuga

Mu kiganiro na bamwe muri aba bose bahuriza ku kuba siporo ari ingirakamaro ku buzima bwabo bwa buri munsi ariko noneho ikaba n’ingirakamaro ku bahanzi cyane ko bakenera igihaha mu gihe bari kuririmba. Batangarije Inyarwanda.com ko ikibuga bakiniraho bacyishimiye na cyane ko atari kinini kandi kibaha uburyo bwo gukina bakananura imitsi baniyibutsa ubuhanga bagiye bagira mu guconga ruhago.

Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu byamamare bitabiriye uyu mukino Safi Madiba yatangarije Inyarwanda ko akina mu b'imbere asatira ashaka ibitego. Aha ni ho yahereye ahamya ko Platini wo muri Dream Boys n'ubwo ari umuhanga ariko nawe acenga ibitagira intego. Safi yagarutse ku bandi bakinnyi ahamya ko Rwema ari umukinnyi uvunana ku buryo atajya mu ikipe batari bubane.

safiMbere y'uko batangira gukina...

Platini yatangarije Inyarwanda.com ko abakinira kuri iki kibuga ari abahanga naho ibyo gutsinda nawe yizeye ko atsinda ibitego kandi byinshi cyane ko nawe akina asatira izamu. Yatangaje ko ibyo Safi yamutangajeho byo byari ugutebya ariko nawe abizi ko ari umuhanga mu guconga ruhago. Abakina mu ikipe y’aba bahanzi n’ibindi byamamare bakora imyitozo buri wa Gatatu na buri wa Gatanu mu masaha ya nimugoroba cyane ko iki kibuga gifite amatara.

REBA HANO IKIGANIROKIRAMBUYE TWAGIRANYE NA BAMWE MU BYAMAMARE TWASUYE AHO BACONGERA RUHAGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND