RFL
Kigali

Twasuye Oda Paccy wujuje studio ye nshya ifite agaciro ka miliyoni zirenga 10 ahamya ko izaca ingeso mbi abakobwa batinyaga mu ma studio-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/02/2019 6:50
0


Oda Paccy umwe mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki wa hano mu Rwanda, wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop, kuri ubu yujuje studio ye nshya yise Empire Record we ahamya ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga icumi z'amafaranga y'u Rwanda ariko kandi agahamya ko ari igisubizo ku bahanzikazi bahuriraga n'akaga mu ma studio.



Ubwo twasuraga Oda Paccy twasanze studio ye yatangiye no gukora ndetse harimo Junior Multisystem, gusa ngo ntibarumvikana neza niba ari we uzagumamo, icyakora ahamya ko hari n'abandi bazajya bazamo bitewe n'ukenewe. Iyi studio iherereye mu Gatsata aho Oda Paccy atuye. Aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko mu by'ukuri iyi ari studio yakoze nyuma y'igihe kinini yigomwe byinshi ngo agere ku nzozi ze.

Oda Paccy

Studio ya Oda Paccy yamaze gutangira gukora 

Ubwo yabazwaga na Inyarwanda.com agashya kari muri iyi studio ye, Oda Paccy yadutangarije ko icyo iyi studio itandukaniyeho n'izind ari ibikoresho byiza kandi bigezweho yashyizemo ku buryo yizeye ko izaba ari studio iri ku rwego rwo hejuru. Asobanura uburyo iyi studio izafasha abakobwa yagize ati"Hari abana b'abakobwa bafite impano ariko batinyaga kujya muri studio z'abagabo gusa, aha rero turahari turi abakobwa bazaze barisanga."

Oda Paccy

Oda paccy muri studio ye nshya...

Oda Paccy yatangaje ko izi ari inzozi ze agezeho kandi iki ari kimwe mu bikorwa bimushimishije cyane ko ari ikimenyetso cy'uko muzika hari icyo yamumariye mu gihe cy'imyaka isaga icyenda amaze akora muzika. Uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi micye ari bushyire hanze indirimbo ye nshya izaba yanakorewe muri iyi studio ye nshya 'Empire Record'.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ODA PACCY KURI STUDIO YE NSHYA 'EMPIRE RECORD'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND