RFL
Kigali

Twitege iki ku Amavubi adafite icyo aharanira imbere ya Mali ishaka itike y’igikombe cy’Isi?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/11/2021 16:00
0


Nyuma yo gusarura inota rimwe muri 12 yakiniye mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, Amavubi aragaruka mu kibuga akina umukino wa gatanu mu itsinda E na Mali, udafite kinini wamarira u Rwanda rwamaze gutakaza amahirwe yose yo kuba rwazagaragara muri Qatar.



Uyu mukino urabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

U Rwanda rurakina uyu mukino rudafite myugariro Rutabayiro Jean-Philippe utarabona ibyangombwa nk’uko byemejwe n’Umutoza Mashami Vincent, ni ku nshuro ya mbere uyu mukinnyi yari ahamagawe mu Amavubi.

Ni umukino wo guharanira ishema ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda gusa, kubera ko itike rwaharaniraga y’igikombe cy’Isi rwamaze gutakaza amahirwe yose yo kuba rwazagaragara muri Qatar nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ine ya mbere mu itsinda, aho rwatsinzwe imikino itatu, runganya umwe.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Niyonzima Haruna, we yavuze ko babizi ko ntacyo uyu mukino ubamariye mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi cya 2022, ariko bagomba kuwutsinda kugira ngo biyunge n’Abanyarwanda ndetse baheshe igihugu ishema.

Yagize ati “Turabizi ko tudashobora kurenga iki cyiciro ariko icyo dushaka ni ishema ry’igihugu cyacu, ni ukwereka Abanyarwanda ko igihe cyose tuba dushaka kubaha ibyishimo”.

“Gutsinda ikipe nka Mali ni urundi rwego, murabizi ko dufite n’undi mukino wa Kenya, dutsinze byadutera imbaraga ku mukino wa nyuma. Buri mukino uba ufite icyo uvuze”.

Gutsinda Mali byafasha u Rwanda kongera amanota byarufasha kuzamuka ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ndetse abafana bakongera kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu iboneka gake.

Mali nitsindwa uyu mukino Uganda igatsinda, irahita iyinyuraho ku rutonde mu itsinda E kuko mu mikino ine Mali ifite amanota 10 ikaba inayoboye itsinda, Uganda iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 8, Kenya ifite amanota 2, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Abakinnyi 11 Amavubi abanza mu kibuga:

Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salonom, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Niyonzima Olivier Seif, Muhire Kevin, Rafael York, Nshuti Dominique Savio na Sugira Ernest.

Rutabayiro ntagaragara muri uyu mukino kubera ibyangombwa bimwemerera gukina atarabona

Amavubi ntacyo aharanira muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND