RFL
Kigali

Twizerimana Onesme ari kuririmba indirimbo “Ndaguhetse” muri Police FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/10/2022 13:07
0


Rutahizamu Twizerimana Onesme ari gutera indirimbo akicyirizwa nyuma y’umusanzu w’akataraboneka ari guha ikipe ya Police FC muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka.



Indirimbo "Nguhetse ku mugongo" ya korari Gisubizo Ministries yumvikanamo umuntu uba yarihebye nta cyizere afite, gusa akaza gusenga Imana, maze akumva ijwi rimuhumuriza rigira riti: ”Nguhetse ku mugongo wanjye ntacyo uzaba, wowe humura ntacyo uzaba urarinzwe.”

Iyi mvugo ndetse n’inyikirizo yayo byenda gusa ni ibiri kubera muri Police FC yagize intangiriro mbi muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2022-23.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 7 aho amakipe amwe yamaze gufatiraho nka Rayon Sports itaratsindwa umukino n’umwe, gusa hakaba hari andi makipe nayo acyishakisha nka Marine FC ifite inota rimwe gusa ikaba iryamye ku mwanya wa nyuma.

Twizerimana Onesme ari mu bafite ibitego byinshi muri shampiyona uyu mwaka 

Police FC ni yo kipe yatangiye shampiyona nabi mu buryo bugayitse ndetse busebetse ugendeye ku gitinyiro igira mu Rwanda. Yatangiye shampiyona ifite umutoza mushya Mashami Vincent wari umaze amezi asaga 5 atandukanye n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Imikino itatu ya mbere Police FC itarabona inota na rimwe ndetse nta n’igitego ifite, byatumye abantu batangira kuyibazaho ndetse bakavuga ko bishobora kuzayigora no kubona inota na rimwe. 

Umukino wa mbere Police FC yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0, umukino wa kabiri nabwo Police FC yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 abantu bati byakomeye. Umukino wa gatatu, Police FC yakubiswe nabi na Gasogi United ibitego 2-0 imikino 3 yuzura nta gitego nta n’inota.

 

Police FC iheruka gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1

Mu gahinda kenshi akagozi kaje gucika Police itsinda Bugesera FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Twizerimana Onesme, izuba riba rirarashe. Umukino wakurikiyeho, Police FC yangamyije na APR FC igitego 1-1 igitego cya Police cyatsinzwe na Onesme. Umukino wa wa 6 Police FC yatsinze Etincelle  FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Onesme na Martin Twizerimana.

Onesme ahetse Police FC ku mugongo

Mu bitego bigera kuri  5 Police FC imaze gutsinda, ibitego 4 byatsinzwe na Twizerimana Onesme ndetse ibitego 4 bya mbere by’iyi kipe byose niwe wabitsinze. Amanota 4 ya mbere Police yabonye twavuga ko Onesme yayagizemo uruhare rusesuye.

Twizerimana Onesme agenzura umupira hagati y'abakinnyi ba APR FC 

Twizerimana Onesme waciye mu makipe arimo APR FC, Mukura, na Musanze, ni umwe mu bakinnyi umutoza we Mashami Vincent yizereramo ndetse yumva ko ariwe gisubizo nyamukuru afite, dore ko yajyaga anamuhamagara mu ikipe y’igihugu ubwo uyu musore yakinaga muri Musanze ndetse hari n’aho byageze akajya aba ariwe mu kinnyi rukumbi wahamagawe mu Amavubi avuye mu ntara.

Onesme yaciye muri Mukura victory sports nabwo agiriramo ibihe byiza

Twizerimana Onesme uyu mwaka w’imikino arabura ibitego 2 ngo yuzuze ibitego 6 yatsinze mu mikino yose ya shampiyona y’umwaka ushize. Ku munsi wa 7 wa shampiyona Police FC izakira Rwamagana City bavuka hamwe, gusa nayo itamerewe neza kuko iri ku mwanya wa 14 n’amanota 3. 

Kugeza ubu, Police FC ntirabona abakinnyi 11 babanza mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND