RFL
Kigali

U Bubiligi : Ballet Irebero batumiwe gususurutsa ibirori by’umunsi mpuzamahanga wa ‘Francophonie’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/02/2019 15:35
0


Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango w’Ibihugu bivuga bikanakoresha igifaransa (OIF) ; Itorero Ballet Irebero ryatumiwe gususurutsa ibirori bizaba kuya 18-20 Werurwe 2019 mu gitaramo cyiswe ‘Kubaho ni Ukubana’.



Tariki 20 Werurwe buri mwaka uba ari umunsi mpuzamahanga w’umuryango w’ibihugu bivuga bikanakoresha igifaransa (OIF). Muri uyu mwaka uyu muryango ufite isanganyamatsiko ‘Vivre en ensemble’. Ibirori nyirizina bizatangira kuya 18 Werurwe 2019 saa moya z’umugoroba (19h:00’) bibere ahitwa ‘Royal Art of the Fine Arts of Belgium’.

Makombe Velonique Umuhuzabikorwa wa Ballet Irebero yabwiye, INYARWANDA ko batumiwe mu gufungura ibirori byo kwizihiza umunsi wa ‘Francophonie’. Avuga ko basabwe gutegura igitaramo kiri mu murongo w’insanganyamatsiko ‘Vivre ensemble’ bityo bategura gukora igitaramo ‘Kubaho ni ukubana’. Yongeraho ko muri iki gitaramo bazabyina, baririmbe banerekana umuco w’u Rwanda.   Ballet Irebero batumiwe gutarama mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa 'Francophonie'. 

Uyu munsi mpuzamahanga wa ‘Francophonie’ uri gutegurwa na Rudy Demotte [Minister of President of the Wallonia-Brussels Federation], Pascale Delcomminette [Director General of Wallonia-Brussels International], Stéphane Lopez [Ambassador, OIF Representative at the International Francophonie Day].

Banditse kuri ‘website’ yabo bavuga ko batumiye Ballet Irebero bagamije kwereka Isi ubukire n’ubwiza buri mu muco w’abanya-Afurika cyane cyane mu muco w’abanyarwanda. Bavuze ko Ballet Irebero bashikamye ku muco guhera muri 2012 ndetse ko bifashishijwe mu bitaramo, iserukiramuco no mu birori bikomeye mu Bubuligi n’ahandi.

Ibi birori byatumiwemo abahagarariye ibihugu byose biri muri ‘Francophonie’. Abatumiwe bizinjirira kuri ‘invitation’. Ballet Irebero izakora igitaramo cy’isaha imwe ubundi hakurikireho umusangiro. Ibi birori bizabera muri ‘Royal Museums of the Fine Arts of Belgium’ iri mu zigezweho mu Bubiligi.

Bamwe mu bagize Ballet Irebero.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND