RFL
Kigali

U Bubiligi: Lionel Sentore na Chanty bishyize mu mwanya w’abakundana baterana imitoma ihebuje mu ndirimbo ‘Isoko’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/05/2019 18:21
0


Umuhanzi Ndayizeye Lionel uzwi nka Lionel Sentore ubarizwa mu itsinda ‘Ingangare’ yahuje imbaraga n’umuhanzikazi Chanty bakorana indirimbo bise ‘Isoko’. Bishyize mu cyimbo cy’abakundana baterana imitoma iryoheye ugutwi k’uwinjiye mu myenga w’urukundo udashira.



Ndayizeye Lionel ni mubyara w’umuhanzi Jules Sentore washikamye ku njyana ya Gakondo. Lionel abarizwa mu Bubuligi ahitwa Antwerpen. Chanty Umutesi bakoranye indirimbo ‘Isoko’ nawe atuye mu Bubiligi. Ni umuhanzikazi w’umuhanga w’ijwi rigoroye, akaba azwi na benshi mu ndirimbo yasubiyemo yitwa ‘Lourette ya Kamaliza. Bashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2019. 

Aganira na INYARWANDA, Ndayizeyey Lionel yavuze ko we na Chanty bandika indirimbo ‘Isoko’ bishyize mu mwanya w’abakundana batekereza ku magambo anyura umutima buri wese yabwira undi. Yavuze ko ‘iyo ubuze icyo uha umukunzi wawe uraririmba n’ubwo waba utari umuhazi ugerageza kwigana iy’abandi ariko ugashimisha umukunzi wawe.’

Avuga ko igihangano kidasaza kandi ko buri wese ashobora kwifashisha iyi ndirimbo akayitura umukunzi we ashingiye ku bihe bagirana.


Lionel na Chanty bakoranye indirimbo 'isoko'

Ndayizeye Lionel yatangiriye urugendo rw’umuziki muri Gakondo Group yabanyemo na Masamba Intore, Daniel Ngarukiye, Jules Sentore, Teta Diana n’abandi.  

Yagiye mu Bubiligi mu 2014 ahakorera indirimbo ‘Uwangabiye’ n’izindi. Muri iki gihugu ni ho yahuriye na mugenzi we Uwizihiwe Charles bashinga itsinda bise Ingangare ryogeye muri gakondo isasiye ku muco nyarwanda.

Lionel avuga ko gukora umuziki ari umwuga ufatiye ku murage yasigiwe na Sekuru, Sentore Athanase [Umubyeyi wa Masamba Intore]  watoje benshi. Ahamya Gakondo ari ‘irangamuntu ya buri munyarwanda wese ahava akagera’. 

Lionel na mugenzi we Charles bashishikariza abantu gukunda umuco Gakondo bagatumira kandi abakunzi ba Rayon Sports kuzitabira igitaramo cya Jules Sentore. Twabibutsa ko Ingangare ari bo bakoze indirimbo bise ‘Rayon Sports yacu’ yamenyekanye ku izina rya ‘Murera’.

Iyi ndirimbo ‘Isoko’ mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Didier Touch usanzwe ukora indirimbo zose z’itsinda ‘Ingangare’.

Ndayizeye Lionel ni mubyara wa Jules Sentore

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ISOKO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND