RFL
Kigali

U Bubiligi: Nyiranyamibwa, ingangare n’Itorero Irebero basusurukije abitabiriye umunsi mpuzamahanga wa OIF-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/03/2019 19:39
0


Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango w’ibihugu bivuga bikanakoresha Igifaransa (OIF) mu Bubiligi byasusurukijwe n’abanyarwanda; n’Itorero Irebero bafatanyije na Nyiranyamibwa Suzanne n’Ingangare.



Ni ibirori byabaye kuya 18 Werurwe 2019 bibera ahitwa ‘Royal Art of the Fine Arts of Belgium’. Ballet Irebero yari yateguye igitaramo cyiswe ‘Kubaho ni Ukubana’ ijyanishije n’insanganyamatsiko ‘Vivre en ensemble’ yatoranyijwe.

Makombe Velonique Umuyobozi wa Ballet Irebero yabwiye INYARWANDA ko igitaramo cyagenze neza ndetse ko bafatanyije na Nyiranyamibwa Suzanne n’Ingangare ndetse n’umuhanzi Cyusa wabasanganiye basoza.

Yavuze ko muri iki gitaramo hari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, abayobozi batandukanye n’abandi bitabiriye igitaramo batashye banyuzwe.

Nyiranyamibwa Suzane (Uwa kane uturutse ibumoso)

Avuga ko berekanye umuco w’u Rwanda, akurushuko n’uko bagiye banyuza ku nyakiramashusho nini ubutumwa bwabaga buri muri rurimi rw’Igifaransa mu rwego rwo kumvikanisha neza umuco nyarwanda.

Yagize ati “Twerekanye u Rwanda muri rusange. Icyo twarushije abandi ni uko twagiye twifashishije inyakiramashusho nini dushyiraho ubusobanuro mu rurimi rw’Igifaransa ku buryo abantu babashije kumva neza umuco w’u Rwanda.”

Yakomeje ati “Twakinnye umukino ushushanya uburyo umukuru w’umuryango atumira abantu batandukanye abasaba ubufasha kugira ngo bamufashe mu ihinga. Twerekanye uburyo babiba amasaka nyuma akaza kwera agakorwamo inzoga. Abasangiye iyo nzoga baza kurwana hanyuma umusaza akabakiza akanabaha inama.” Yavuze kandi ko mu musangiro wabahuje n’abari bitabiriye ‘babashimiye’.

Tariki 20 Werurwe buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’umuryango w’ibihugu bivuga bikanakoresha igifaransa (OIF). Itorero Irebero ryashikamye ku muco Nyarwanda guhera 2012, bagiye batumirwa mu bitaramo, iserukiramuco no mu birori bikomeye mu Bubuligi n’ahandi.

Berekanye umuco w'u Rwanda.


Ballet Irebero yasusurukije abitabiriye umunsi mpuzamahanga wa OIF.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND