RFL
Kigali

U Bufaransa : MK Isacco yaririmbye mu gitaramo ‘Africa by Night’ cyahuje abanyamuziki bakomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2019 12:31
0


Umunyarwanda Murwanyashyaka Isaac wamamaye nka MK Isacco ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa yaririmbye mu gitaramo gikomeye ‘Africa by Night’, cyahurije hamwe abahanzi bo ku mugabane wa Afurika no mu Bufaransa bakomeye.



Iki gitaramo ‘Africa by Night’ cyateguwe n’itsinda ‘Dream Corporation’  basanzwe bazobereye mu gutegura ibitaramo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, cyabaye kuri uyu wa 20 Mata 2019. Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 5 by’Abanyafurika babarizwa muri ‘diaspora’ n'abandi.

Cyabereye muri salle ikomeye mu Mujyi  wa Paris yitwa Dock Pullman Paris. Ni igitaramo cyaririmbyemo abahanzi bakomeye mu muziki nka A-Star, Bramsito, Passi,  n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umugabane wa Afurika ndetse no mu Bufaransa.

Iki gitaramo cyanatumiwemo kandi Aba-Djs bafite amazina akomeye mu kuvangavanga umuziki barimo Djibril Cisse, Dj Moh Green, Dj Krispee, Dj Davbomb n’abandi.

MK Isacco yabwiye INYARWANDA ko yaririmbye ashyigikiwe na benshi bari bitabiriye iki gitaramo bimufasha gukoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro. Yavuze ko buri muhanzi yatoranyijwe kuririmba  muri iki gitaramo hashingiwe ku kuba ahagaze neza mu muziki.

Yavuze ko abateguye iki gitaramo bishimiye uburyo ari kurwana intambara yo kuzamura umuziki w’u Rwanda ku rundi rwego uko bwije n’uko bukeye, banashimye intambwe amaze gutera mu muziki.

MK Isacco yasize 2018 akoze ibitaramo byitabiriwe n’abantu barenga 2 000, ubu yahuriye ku rubyiniro n’abandi banyamuziki mu gitaramo kitabiriwe n’abarenga 5 000.

Umunyarwanda MK Isacco yaririmbye mu gitaramo cyabereye mu Bufaransa.

Yavuze ko yakiriwe neza na bo yataramiye.

Umuhanzi Bramsito ukunzwe cyane mu Bufaransa.

Umuhanzi Passi.


Umuhanzi A-Star wo muri Nigeria.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND