RFL
Kigali

Ubugira kabiri, MC Tino yongeye guhabwa akazi na Royal FM

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/01/2019 17:16
0


Umunyamakuru akaba n’Umunyamuziki Kasirye Martin waryubatse nka Mc Tino ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yongeye guhabwa akazi n’ikigo cy’itangazamakuru, Royal Fm, aho azajya akora ikiganiro yise ‘Friday Night Live with Mc Tino’ buri wa Gatanu w’icyumweru.



MC Tino uherutse kumurika Alubumu yise ‘Umurima’ yari amaze amezi umunani ashyize kuruhande ibyo gukora mu itangazamakuru; yaherukaga kumvikana ku ndangururamajwi z’ikigo cy’itangazamakuru nk’umukozi ubwo yakoraga kuri Royal Fm yakoreye umwaka n’amezi abiri, mu kiganiro ‘Royal Breakfast’ yakoranaga na Axelle, ubu ni umukozi muri kompanyi y’ubucuruzi RG-Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Mu kiganiro na INYARWANDA, MC Tino yatangaje ko yishimiye kugaruka mu muryango mugari wa Royal FM, avuga ko hashize iminsi mike agiranye amasezerano n’ubuyobozi bwa Royal Fm yahoze akorera. Yavuze ko ikiganiro agiye gutangiza, acyitezeho guteza imbere umuziki, ndetse ko cyubakiye ku gususurutsa abakunzi b’iyi Radio imaze igihe ku isoko ryo mu Rwanda. 

Yagize ati « ..Nari maze amezi umunani ntakora mu itangazamakuru. Royal Fm nahavuye nkoze umwaka umwe n’amezi abiri binyuze mu kiganiro ‘Royal Breakfast’ nafatanyaga na Axelle, »

Akomeza ati  « Nzajya nkora kuwa Gatanu guhera saa moya (19h :00 ‘) kugeza saa sita z’ijoro (00 :00’)….Nanjye bizamfasha kumenyakanisha umuziki kandi n’abakunzi banjye bakunze kubinsaba ko nashaka ikiganiro kimwe nkora, ngirango no kuri instagram wabibonye ko babyishimiye, biragaraza ko hari icyo nakoze ku muziki Nyarwanda…. ‘Friday Night Live with Mc Tino’ ni ikiganiro kirimo umuziki mwinshi, amagambo macye,”


MC Tino aritegura gutangira gukorera Royal Fm.

Yavuze ko muri iki kiganiro azajya atangaza amakuru y’ahajyanye naho gusohekera kubashaka gusohoka, ibitaramo by’abahanzi byateguwe, ndetse buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi azajya atumira umufana witwaye neza kurusha abandi bakorane ikiganiro. Yanavuze ko azajya atumira mu kiganiro umuhanzi watoranyijwe n’abafana. 

Kuya 19 Mutarama 2019 nibwo MC Tino azatangira kumvikana ku ndangururamajwi za Royal FM. Yamenyekanye mu itsinda rya TBB, ashinguramo ikirenge atangira gukora umuziki ku giti cye. Ubu amaze gukora indirimbo nka: “Njyewe nawe”, “My Love” yahuriyemo na Javada, “Umurima” yitiriye alubumu ye nshya, “Mula”, “Finest Girl” yakoranye na Aime Bluestone, “My Time” n’izindi nyinshi.

'Friday Night Live with MC Tino' ikiganiro azajya akora kuri Royal FM.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMURIMA' YA MC TINO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND