RFL
Kigali

Ubukwe bwegereje nzabatumira…,Young Grace yateguje abakunzi be ubukwe bwe n'umusore uherutse kumwambika impeta

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/02/2019 11:35
0


Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace umwe mu bahanzikazi bamamaye mu bakora injyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, mu minsi ishize yambitswe impeta n’umusore ukina umupira w’amaguru uzwi ku izina rya Pique. Nyuma y’igihe yambitswe impeta Young Grace yateguje abakunzi be ubukwe bwabo.



Ibi Young Grace yabitangarije ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yahaga abakunzi be kumubaza ibibazo bashaka. Umwe mu bamukurikirana yamubajije niba yaba agikundana na Pique cyangwa baba baratandukanye, Young Grace amusubiza ko bafite ikintu kinini kibahuza ku buryo byagorana ko batandukana. Undi nawe yahise abaza Young Grace igihe azakorera ubukwe agira ati” Bwegereje nzabatumira kuko ubukwe ni abantu…”.

Young Grace

Young Grace yambitswe impeta...

Young Grace muri iki kiganiro wagaragaje ko yifuza kubaka akaba umubyeyi yabajijwe ikintu yumva afite nk’inzozi, atangaza ko yifuza kuba akabura ntikaboneke (umubyeyi). Tubibutse ko mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 19 Nzeli 2018 ari bwo Young Grace yakorewe ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru we w'amavuko, bihindura isura na cyane ko umukunzi we yaje kongeramo ibindi birori akambika uyu muraperikazi impeta amusaba kuba yamwemerera bakazabana akaramata. Ntakuzuyaza Young Grace yahise abyemera. Hari amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi bushobora kuba muri uyu mwaka wa 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND