Umunyamateko wo mu gihugu cya Argentine afite icyizere cyo kuzegukana ikamba ryo kuzegukana intsinzi mu matora yo guhitamo uzegukana Miss Universe Argentine riteganyijwe mu Kwezi gutaha .
Umugore w'Umunya Argentinakazi Alejandra Marisa Rodríguez w’imyaka 60 y’amavuko, akaba umunyamategeko n’umunyamakuru yegukanye ikamba rya Miss Buenos Aires bituma anatsindira kuzahatanira ikamba rya Miss Argentine.
Mu mpera z’umwaka ushize, irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi ‘Miss Universe Beauty Contest’ ryaravuguruwe, rirushaho kuba irushanwa ridaheza, kuko bakuyemo ikintu cy’imyaka ntarengwa cyari cyarashyizweho guhera mu 1958.
Muri uyu mwaka wa 2024, iryo rushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi, ntabwo rizongera kugarukira ku bakobwa bafite hagati y’imyaka 18-28 nk'uko byari bisanzwe ahubwo n'abagore bakuze bahawe amahirwe yo kuryitabira .
Amabwiriza mashya ateganya ko ubu irushanwa rizajya ryitabirwa n’abantu bafite imyaka y’ubukure iteganywa n’amategeko, ibyo rero byafunguye imiryango no ku bantu bakuze ariko bifitiye icyizere nk’uko byagenze kuri uwo mugore wo muri Buenos Aires w’imyaka 60.
Miss Alejandra Marisa Rodríguez yegukanye ikamba rya Miss Buenos Aires kandi yari ahanganye n’abakobwa benshi bakiri bato.
Iyo bamubajije igituma agaragara neza ku myaka ye, Alejandra avuga ko akora siporo gatatu mu cyumweru, akanyuzamo akiyiriza ubusa, kandi akarya indyo iboneye uko ashoboye kose ndetse akisiga n’amavuta meza atangiza uruhu.
Miss Alexandra yemeza ko afite icyizere cyo guhatanira ikamba rya Miss Argentine na Miss Universe ndetse akaba yizeye kuzegukana intsinzi muri ayo marushanwa.
Irushanwa rya Miss Argentine riteganyijwe tariki 25 Gicurasi 2024.
Miss Alejandra Marisa yambitswe ikamba rya Miss Universe ryatumye agiye guhatana ku rwego rw'Igihugu.
Ivomo: Independent &Marco Press .com
TANGA IGITECYEREZO