Umuririmbyi, umwanditsi n’umucuzi w’umuziki, Michael Makembe amaze gukora indirimbo zigera ku 1000 zikoze mu buryo bwumvikanamo amashyi n’ibikoresho gakondo by’umuziki.
Benshi bongeye gutekereza ku ruhare rwa Michael Makembe
mu guhuza umuziki gakondo nyarwanda ubwo inkundura ya Afro Gako yazamukaga
bamwe bavuga ko ari we ahubwo muzi w’iyi njyana.
Ibi byatumye twifuza kubibutsa uko byaje ibyo kwisanga atangiye
igikorwa cyo guhuza umuziki gakondo nyarwanda naho Isi igeze.
Uyu musore uburyo umuziki we ukoze, ukaba uhuza Afrobeat n’ibicurangisho
gakondo aho yifuza kumva umwimerere w’umuziki wa Afurika ariko ufite uburyohe
bwihariye bwa Kinyarwanda.
Makembe ubu uri mu myaka 26, yakuze akunda abahanzi nka
Michael Jackson na Bob Marley ariko nyuma aza gusanga afite kwihuza n’umuco
nyarwanda.
Icyo nicyo cyatumye afata umwanzuro mu 2018 atangira
kuzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu agenda afata amajwi yihariye y’indirimbo,
imivugo, ibisigo n’imirya gakondo y’umuziki.
Ibyo yakoze byose bikaba byaramuhaye ibihangano by’umwimerere
bifashwe mu bw’amajwi birenga 1000, igitekerezo kikaba ari ugutangiza inzu
ndangamateka y’ibihangano nyarwanda byihariye.
Mu rugendo rw’uyu musore akaba yaragendaga abanza kumenya amakuru y’ahantu bafite umwihariko mu buhanzi bwabo.
Ibikorwa bye bikaba byaragiye bihabwa amaboko biterwa inkunga binamuhesha amahirwe yo kwitabira
amaserukiramuco akomeye.
Makembe yishimiye bikomeye agace ka Nkombo aho abantu
baho benshi batunzwe n’uburobyi bakanagira ikinyarwanda cyihariye n’umuco ukaba
wihariye ugereranije n’ahandi hasigaye mu Rwanda.
Yakuruwe cyane n’indirimbo zihariye zabarobyi iyo bageze
mu bihe byo kuroba ahanini mu masaha y’ijoro ndetse byanatumye atangira kujya
ategura ibitaramo agatumira abo ku nkombo.
Uyu musore kandi yatangiye kujya akorana n’abandi bahanzi
barimo Ish Kevin na Bushali agaragaza ko kugeza ubu abona u Rwanda rwaramaze
gucengerwa na Afrobeat na KinyaTrap.
TANGA IGITECYEREZO