RFL
Kigali

Ubuyobozi bwa Salax Awards bwatuganirije byinshi kuri ibi bihembo, bukomoza kuri Kina Music yanze kwitabira na Oda Paccy wamaze kwikuramo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/02/2019 10:06
0


Mu minsi ishize ni bwo byatangajwe ko Salax Awards igarutse nyuma y'imyaka itatu itaba. Ibi bihembo kuri ubu biri gutegurwa na AHUPA kompanyi yasimbuye Ikirezi Group. Kuri ubu abahanzi bazahatana baratangajwe hategerejwe ko haboneka batanu bazaba bahatana muri buri cyiciro aba bakaba aribo bazavamo umwe uzegukana igihembo.



Mu minsi ishize hatangajwe ibyiciro icyenda bizahatanirwamo ibihembo. Nyuma y'uko hatangajwe abahanzi bahatana ntihigeze hagaragara abahanzi bo muri Kina Music ndetse na Oda Paccy yahise asezera muri ibi bihembo. Ibi byatumye Inyarwanda.com dushaka kuganiriza ubuyobozi bwa Salax Awards kugira ngo badusobanurire byinshi kuri ibi bihembo ndetse banadusobanurire ikibazo cya Kina Music na Oda Paccy wikuye muri iri rushanwa.

Issiaka Mulemba umuvugizi wa Salax Awards aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko kugeza ubu imyiteguro ya Salax Awards igeze kure. Agaruka ku kibazo cya Kina Music yikuye muri Salax Awards yabwiye umunyamakuru ko ubwo bamaraga gutora abahanzi bazitabira Salax babahamagaye babibamenyesha, icyo gihe ubuyobozi bwa Kina Music ngo bwatangaje ko budashobora kwitabira Salax Awards batabashije kugirana ibiganiro byimbitse.

Ubuyobozi bwa Salax Awards ngo bwasabye Kina Music ko bakwitabira inama rusange y'abahanzi batoranyijwe akaba ariho hatangirwa ibitekerezo byose icyakora Kina Music ntibabyumva bituma uku kutumvikana gukura Kina Music mu irushanwa. Issiaka Mulemba yatangarije Inyarwanda ko amarembo ya Salax Awards afunguye ku buryo igihe cyose bazashakira kugaruka bakwitabira irushanwa ntamananiza.


Issiaka Mulemba umuvugizi wa Salax Awards

Uyu muvugizi wa Salax Awards abajijwe ku kibazo cya Oda Paccy wasezeye mu irushanwa yatangaje ko batazi impamvu uyu muhanzikazi yikuye mu irushanwa cyane ko yari yasinyiye kwitabira irushanwa ubwo ryatangiraga dore ko yanasinye amasezerano yo kwitabira iri rushanwa.

 Umuvugizi wa Salax Awards yatangaje ko kuba Oda Paccy yarikuye muri Salax Awards ari uburenganzira bwe mu gihe yabashije kwandika abisaba. Yibukije ko umuhanzi kwikura muri Awards bitayipfobya ahubwo asobanura ko ikomezwa no guhozaho bityo ko bo bari kurwana no kureba uko yahoraho kurusha kwita ku muntu wakwikuramo nkuko biri kugenda muri iyi minsi.

Issiaka Mulemba umuvugizi wa Salax Awards yatangarije Inyarwanda.com ko tariki 8 Gashyantare 2019 ari bwo byitezwe ko abahanzi batanu muri buri tsinda bazahatanira ibihembo ahazatoranywa uzegukana igikombe muri buri cyiciro. Uzegukana igikombe azahabwa miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda mu gihe buri muhanzi uzinjira muri batanu ba mbere we azahabwa 100,000frw mu birori biteganyijwe tariki 29 Werurwe 2019. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUVUGIZI WA SALAX AWARDS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND