RFL
Kigali

"Ubwiza bw'inyuma ntacyo buvuze kuri njye..." Miss Nimwiza Meghan udashishikajwe n'iby'urukundo yavuze umusore mwiza kuri we-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/01/2019 10:53
3


Inyarwanda.com twasuye Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2019, Nimwiza Meghan tugirana nawe ikiganiro kirambuye aduhishurira byinshi ku buzima bwe. Kimwe mu byo twamubajijeho ni ibijyanye n'urukundo aho yadutangarije ko nta musore afite bakundana.



Miss Nimwiza Meghan yatangarije Inyarwanda.com ko adashishikajwe na gato n'ibyo gukundana ariko nanone avuga umusore w'inzozi ze kabone n'ubwo kuri ubu avuga ko nta musore afite bakundana. Miss Nimwiza Meghan yabwiye Inyarwanda.com ko akunze umusore, yaba ari umusore bubahana, ufite ibitekerezo biteye imbere...

Miss Meghan Nimwiza yagize ati"Icya mbere ni umusore twubahana unyubaha nkamwubaha, umusore ufite ibitekerezo biteye imbere,..." Icyakora uyu mukobwa yakomeje atangaza ko ku bwe ubwiza bugaragara inyuma ntacyo bumubwiye cyane ko adakunze kubitekerezaho cyane. Miss Meghan yatangaje ko ku bwe umusore mwiza ari ibiri imbere muri we kurusha ibyo benshi babona inyuma.

Miss Meghan

Miss Meghan Nimwiza...

Meghan Nimwiza wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019 yatangarije Inyarwanda.com ko ku bwe umusore wambaye neza ari uwambaye ibijyanye n'iby'ahantu ari ku buryo atakwambara kamambiri ngo ajye mu muhanda,...Yabajijwe igihe we ajya yambara neza akumva aberewe avuga ko akunda cyane kwambara amapantaro cyane ko we umwenda wose umukwiriye utamuheza umwuka aba yumva umubereye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS RWANDA 2019 NIMWIZAMEGHAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyirimana jean bosco 5 years ago
    Congratulations to Meghan twar tugushyigikiye nawe uzatwereke ko ushoboye.
  • Mafille5 years ago
    Meghan ni mwiza aratuje natubera umwana mwiza natwe tuzishima bikomeye. Nyagasani agume kumuha ubuzima buremye. Meghan i love u
  • Ushimyukiza vianney5 years ago
    nibyiza gusa yutube ntikora neza.





Inyarwanda BACKGROUND