RFL
Kigali

Udukoryo 5 twabaye mu mateka y'umuziki utari uzi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/05/2024 11:15
0


Umuziki ni ikintu uzasanga abantu benshi bakunda cyane, utazi kuririmba yumva indirimbo z’abandi, ariko ubizi we hari n’igihe yicurangira ize akaba aribwo aryoherwa n’umuziki.



Nk’uko nta hantu hataba udukoryo no mu muziki habamo udukoryo dutandukanye. Gusa hari udukoryo twabaye mu mateka y'umuziki abantu batazi nyamara dutangaje ndetse kugeza ubu usanga abanyamuziki badukoze baraciye agahigo nta wundi urabikora.

Dore udukoryo 5 twabaye mu mateka y'umuziki utari uzi:

1. Indirimbo ya Eminem ifite agahigo

Kabuhariwe mu njyana ya 'Rap/Hip Hop', Marshall Mathers II wamamaye ku izina rya Eminem, ni umwe mu baraperi b'abahanga Isi ifite. Uyu mugabo kandi yagiye aca uduhigo dutadukanye gusa hari agahigo kihariye yibitseho benshi bafata nk'agakoryo.

Kugeza ubu Eminem niwe muraperi ufite indirimbo yaciye agahigo yitwa 'Rap God' yasohoye mu 2013. Muri iyi ndirimbo aririmbamo amagambo 1,560 mu gihe cy’iminota 6 n’amasegonda 10. Ni ukuvuga ngo ni impuzandengo y’amagambo 4.2 ku isegonda. Ibi ntawundi muhanzi n'umwe urabasha kubikora.

2. Fender ni igitangaza

Ese ubyumva ute kuba wakora ikintu udashobora gukoresha? Ni ibintu biba bigoye cyane kumvikana.

Iyo ubonye ikirango cya 'Fender', mbere na mbere utekereza gitari (Guitar). Iyi kompanyi yatangijwe n’uwitwa Leo Fender, ikaba izwiho gukora gitari nziza cyane. Uyu Leo Fender ni umwe mu bantu ba mbere bakoze gitari ijya ku muriro (Telecaster).

Igitangaje kurusha ibindi ni uko uyu Fender yari azi gukora no gusana gitari ariko atazi gucuranga ijwi na rimwe kuri iki gikoresho cy’umuziki (guitar), yewe ntiyari azi no kuyiregera. Ahubwo yari azi gucuranga Saxophone.

3. Umuntu wacuranze gitari igihe kirekire

Niba ucuranga gitari, urabizi neza uko bigenda ku ntoki iyo ucuranze igihe kirekire, biravuna cyane. Ariko rero hari abantu baba bafite imbaraga zidasanzwe.

Umugabo witwa Scott Burford wo muri Canada yacuranze gitari ubudahagarara amasaha 125 (iminsi 5 n’amasaha 10). Ubu afite agahigo k’umuntu wacuranze igihe kinini ubudahagarara.  Aka gahigo ke kanditswe mu gitabo cya Guinness World Records.

4. Igitaramo cy’ubuntu cyitabiriwe n’abantu benshi

Si igitangaza kubona igitaramo cy’ubuntu aho abantu batishyuzwa kugira ngo bitabire, mu Rwanda biraba cyane n’ahandi hatandukanye ku Isi. Umwihariko w’igitaramo cya Rod Stewart cyo mu 1994 yakoreye muri Brazil ni ubwitabire budasanzwe bw’icyo gitaramo kuko cyitabiriwe n’abantu barenga Miliyoni enye n’ibihumbi magana abiri (4,200,000).

5. Band y’abantu bane bitiranwa amazina yombi

Uwaguha ikizamini cyo gushaka abandi bantu batatu mwitiranwa amazina yombi, byakubiza icyuya uramutse unagize Imana ukababona.

Noneho gushaka abo muhuje imyidagaduro byo byaba ihurizo rikomeye cyane. Rero kuri iyi si hari itsinda ry’umuziki (Band) rigizwe n’abantu bane bitiranwa amazina yose.

Iyi band igizwe n’abagabo bane bitwa Paul O’Sullivan, ikaba yaratangijwe na Paul O’Sullivan wo muri Baltimore muri Amerika, akaba yarihuje n’abo muri; Manchester (ucuranga bass), Rotterdam (ucuranga gitari) na Pennsylvania (ucuranga ibinyuguri [percussion]). Aba bagabo uko ari bane (4) bitiranwa amazina yombi Paul O'Sullivan.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND