RFL
Kigali

Uganda: Abahanzi ntibemerewe kuririmbira mu mahanga nta ruhushya, bazajya bapimwa ibiyobyabwenge n’ibindi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/01/2019 11:53
1


Minisiteri y’Uburinganire, abakozi ndetse n’iterambere rusange muri Uganda yasohoye inyandiko ndende ikubiyemo amategeko n’amabwiriza akwiye gushyirwa mu bikorwa n’abahanzi, abamenyekanisha umuziki n’abandi bose bahuriye mu ruganda rw’imyidagaduro.



Aya mategeko yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019, yasohotse mu nyandiko ndende zigera kuri paji 16, iyi Minisiteri yakubiyemo byinshi bikwiye guhindurwa n’ibyakurikizwa mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Amategeko agenga abahanzi n’abandi bahuriye mu ruganda rw’imyidagaduro ni 14; muri yo iyi Minisiteri yavuze ko ‘nta muhanzi wo muri Uganda wemerewe gukorera igitaramo mu mahanga atabiherewe uburenganzira’, ‘imyambaro yangiza umuco w’Igihugu ntiyemewe’, ‘abahanzi bazajya bapimwa ko batanyweye ibiyobyabwenge mbere y’uko baririmba’ n’andi mategeko menshi atishimiwe na benshi mu bahanzi bo muri Uganda.

Bamwe mu bahanzi bagaragaje kutishimira iki cyemezo.

Eddy Kenzo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko iyi Minisiteri yasohoye ay’amategeko ifite byinshi yirengagije. Yavuze ko iyi Minisiteri yagakwiye kuba yarakoze igenzura mu bahanzi mbere y’uko izana amategeko afata nk’agiye kubakandamiza mu mwuga wabo.

Yagize ati “Ndatekereza iyi Minisiteri yazanye aya mategeko kubera impamvu za politike. Ndatekereza ko batewe ubwoba n’uburyo Bobi Wine ashyigikiwe.”

Umunyarwenya Anne Kansime yavuze ko ‘abibona nk’ibintu bikwiye gusekwa’ , ngo ‘afite ikimwaro ku gihugu cye’. Umunyarwenya Lubwana, we yavuze ko yemeranya n’amategeko kuko ‘ngo buri muntu wese muri Uganda asabwa kwiyandikisha mbere y’uko atangira ubucuruzi’.

Amategeko 14:

1.Buri muhanzi akwiye kuba afite icyangombwa kimwemerera gukorera muri Uganda.

2.Ntibyemewe kuririmbira mu ruhame udafite icyangombwa gitangwa na Minisitiri.

3.Nta muhanzi wemerewe gufata amashusho y’indirimbo adafite uburenganzira yahawe na Minisitiri Ushinzwe umurimo.

4.Buri muhanzi ntiyemerewe kuririmbira ahantu harenze hamwe keretse hashize amasaha 4.

5.Umuhanzi uririmba ntiyemerewe kuririmba mu gihe kiri munsi y’iminota 60 kandi ntagomba kujya hejuru y’iminota 120.

6.Nta muhanzi wemerewe kuririmbira mu mahanga keretse afite uruhushya rwa Minisitiri.

7.Umuhanzi wambaye imyenda yica umuco ntiyemerewe kuririmba.

8.Buri muntu wese utegura ibitaramo ategetswa guha ibikoresho by’isuku buri muhanzi wese yatumiye.

9.Buri muhanzi uzajya ukoresha amagambo nyandagazi uburenganzira bwe (license) buzajya buhagarikwa.

10.Umuhanzi ukoresha ibiyobyabwenge (Marijuana, cocain n’ibindi) mbere y’uko aririmba mu gitaramo azajya afatwa kandi ahanwe.

11.Buri muhanzi bizajya bigaragara ko adafite isuku ntazajya yemererwa kuririmba.

12.Buri muhanzi uzajya uririmbira hanze y’igihugu atabiherewe uburenganzira azajya akurwa mu bandi nk’umuhanzi w’umwaka.

13.Hagomba kujyaho komite ishinzwe kugenzura buri kimwe ndetse n‘imyitwarire y’abahanzi n’abandi bahuriye mu ruganda rw’imyidaguro.

14.Buri muhanzi wese agomba kwandikisha ibikorwa bye muri Minisiteri y’Uburinganire..


Amwe mu mategeko yafatiwe abahuriye mu ruganda rw'imyidagaduro.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mihigo5 years ago
    birakwiyeko ayomategeko ukurikizwa nkuko yagenwe,kuko abahanzi benshi bakoresha ibiyobyabwenge sabauganda gusa,nahandi hose,harabaririmba indirimbo ugasanga nta msg irimwo uhubwo harubwo usanga urugusebanya,amatiku,gupfobya leta nibindi byishi named muzi,nabomurwanda bayakurikize





Inyarwanda BACKGROUND