RFL
Kigali

Uganda: Don Moen yahesheje umugisha abarenga ibihumbi 7 mu gitaramo cyo kuramya Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/02/2019 11:40
0


Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 08 Gashyantare 2019 umuramyi rurangiranwa ku Isi yose, Don Moen yakoze igitaramo ‘Kampala Praise Fest 2019’ cyahesheje umugisha abarenga ibihumbi 7 yaririmbiye mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri yamaze ku ruhimbi.



Don Moen yageze muri Uganda kuya 06 Gashyantare 2019. Yaraye akoreye igitaramo gikomeye ahitwa Kololo Airstrip. Ageze ku ruhimbi yabanje gusuhuza abitabiriye igitaramo abasezeranya kubataramira bigatinda. Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yabwiye INYARWANDA ko cyitabiriwe n'abarenga ibihumbi  7 bafashijwe mu gihe iki gitaramo cyamaze.

Don Moen w’imyaka 66 y’amavuko, muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zahesheje benshi umugisha nka: God Will Make a Way, Thank you Lord, How great is our God, God is Good, Here We Are, Arise, I Will Sing n’izindi.

Don Moen yaririmbiye abarenga ibihumbi 7 mu gitaramo yakoreye muri Uganda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Don Moen, yavuze ko yishimiye kugaruka muri Uganda. Yabanjirijwe ku ruhumbi n’abahanzi nka Levixone, Pr. Wilson Bugembe, Sandra Suubi, Brian Lubega, Watoto Children’s choir, Exodus n’abandi.

Biteganyijwe ko saa munani z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019 Don Moen agera i Kanombe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yitabiriye igitaramo ‘MTN Kigali praise Fest Edition 1’ kizabera Camp Kigali kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019.

Ubwoko bw'Imana bwahembukiye muri iki gitaramo.

Don Moen yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe.

Yagaragaje ko yishimiye kugaruka muri Uganda.

Yaririmbye mu gihe cy'amasaha abiri yicurangira.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND