RFL
Kigali

Uganda: Yvonne Chaka Chaka yatawe muri yombi azira gushyigikira Bobi Wine

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/12/2019 15:34
0


Umuhanzikazi w'umunyabigwi Yvonne Chaka Chaka yagombaga gukora igitaramo gisoza umwaka muri Uganda uyu munsi tariki 31 Ukuboza 2019. Nyuma yo gutabwa muri yombi azira gushyigikira Bobi Wine, yategetswe gusubira iwabo igitaraganya.




Yvonne Chaka Chaka watawe muri yombi kubera gushyigikira Bobi Wine

Yvonne Chaka Chaka w'imyaka 54 wabonye izuba tariki 18 Werurwe 1965, ubusanzwe yitwa Yvonne Machaka. Yavukiye Soweto muri Afrika y'Epfo. Ni umuririmbyi, umwanditsi umukinnyi w’ama filime akaba n’umurezi watangiye kwamamara mu muziki mu 1990 nyuma y’ibitaramo bizenguruka Afrika bikamuhesha kwitwa umwamikazi wa Afrika.

Yamamaye hirya no hino ku isi, cyane cyane mu bihugu byo kuri uyu mugabane birimo; ZimbabweKenyaGabonSierra LeoneIvory Coast mu Rwanda, Uganda n’ahandi. Yahuriye ku rubyiniro rumwe n’abahanzi batandukanye kandi bakomeye nka BonoAngelique KidjoAnnie LennoxYoussou N’Dour n’abandi.

Aheruka gutaramira abanyarwanda muri Nyakanga umwaka ushize ubwo yari yatumiwe na Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC.

Mbonyi, Bluce Melody na Alyn sano bari mubahanzi nyarwanda bagize amahirwe yo guhurira nawe ku rubyiniro. Si ubwa mbere yari ataramiye muri iki gihugu kuko yagiye ahakora ibitaramo mu bihe bitandukanye.

Mu bantu bakomeye batandatukanye yaririmbiye harimo umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, Bill Clinton wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi. Yamamaye mu ndirimbo nyinshi nka I'm Burning Up", "Thank You Mr Dj", "I Cry For Freedom",Umqombothi" n’izindi.

Blizz Uganda yanditse ko yatawe muri yombi azira gushyigikira ibitekerezo by’umuhanzi akaba n’umudepite mu Nteko Nshingamateko ya Uganda, Bobi Wine usanzwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Yvonne Chaka Chaka usanzwe uri inshuti ya Bobi Wine yageze muri Uganda kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019, azanywe n’igitaramo yagombaga gukora uyu munsi tariki 31 Ukuboza 2019.

Iki gitaramo gisoza umwaka cyagombaga kuberera ahitiriwe ingoro y’umwami Kabaka Ronald Muwenda. Ni igitaramo gikomeye gifatwa nk’ibirori ngaruka mwaka muri iki gihugu bafata nk’igisoza umwaka bita “Enkuuko Yo'mwaka”. Kugeza ubu ntacyo inzego zishinzwe ubutabera ziravuga nyuma y'uko iki kinyamakuru gitangaje iyi nkuru.

REBA HANOINDIRIMBOYE UMQOMBOTHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND