RFL
Kigali

Uguhiga ubutwari muratabarana; Mu mbyino zikomeye Dj Marnaud yahaye ‘Challenge’ Meddy na we wemeye kumwishyura-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/02/2019 10:11
0


Dj Marnaud kuri ubu ni umwe mu bavanga imiziki bakomeye mu Rwanda. Mu minsi ishize yatangiye kujya ashyira hanze indirimbo aba yakoranye n'abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda. Usibye izi mpano uyu musore azwiho, yongeyeho indi mpano afite.



Dj Marnaud ubundi abamuzi neza bazi ko ari umwe mu bahanga mu kubyina, ibi byagaragariye benshi ubwo yabyinaga mu ndirimbo ya Bruce Melody yitwa ‘Ndumiwe’. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019 ni bwo uyu musore yashyize hanze amashusho amugaragaza abyina bikomeye indirimbo ye na King James ‘Boku’ aho afatanyije n’itsinda ry’ababyinnyi kabuhariwe.

Nyuma yo gutunganya aya mashusho yayashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ari umukoro ahaye Meddy ko yayibyina neza kumurusha. Dj Marnaud yatangarije Inyarwanda ko ubu ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha indirimbo ariko nanone hagaragazwa impano nshya abahanzi bafite bikanongera imyidagadurio hagati y'abahanzi baba basanzwe ari inshuti.

Meddy

Meddy yemeye gusubiza Dj Marnaud

REBA HANO UBURYO DJ MARNAUD YAHAYEMO ‘CHALLENGE’ MEDDY

Dj Marnaud yabwiye Inyarwanda.com ko Meddy atakwanga uyu mukoro kuko hari uburyo baba babanye. Ikindi yaduhishuriye ni uko Meddy nawe namara gukora iyi Challenge azayiha nawe inshuti ye bityo ikaba yagenda itembera kugera kure ari nako indirimbo irushaho kwamamara ndetse n’uwayikoze arushaho kwamamara.

Meddy akimara kubona uyu mukoro yahawe yabajije Dj Marnaud niba koko ashaka ko awukoraho ahita yitabaza umwe mu babyinnyi b'abahanga bazwi mu Rwanda ‘Ganza’ ]nawe wijeje Dj Marnaud ko bagiye gukora kuri iyi ‘Challenge’ banamwizeza ko bazamutsinda. Iyi ndirimbo nshya ya Dj Marnaud ‘Boku’ yayikoranye na King James yuzuza indirimbo ya gatatu akoze nyuma ya ‘Bape’ yakoranye na Active na ‘Ribuyu’ yakoranye na Dj Pius.

REBA HANO INDIRIMBO ‘BOKU’ YA DJ MARNAUD NA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND