Chriss Eazy uri mu bahanzi bari mu bihe byiza yavuze ku nkuru y’uburyo yisanze akunda imbwa by'akataraboneka bishingiye ku buryo yatabayemo umubyeyi we.
Niba ukurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda nta kuntu
waba utazi indirimbo Inana iri mu zifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwa
Chriss Eazy.
Iyi ndirimbo niba uyikunda ubihuje n’umubyeyi [Mama we] wamwibarutse
asigaranye kuko Se yatabarutse ibyo akaba yabitangaje muri Chriss Eazy Streaks.
Ubwo yaganiraga n’umuhungu we Chriss Eazy yamusabye ko
yagaruka ku nkuru y’uburyo imbwa yamukijije uyu muhanzi yitsa ku mpamvu akunda
imbwa by'akataraboneka.
Uyu mubyeyi yagarutse ku bihe by’ubuto bwe avuga ko
Nyirakuru wa Chriss Eazy yari umucuruzi muri iyo myaka na Sekuru akaba
yarubakishaga amazu.
Muri ibyo bihe Mama wa Chriss Eazy nk’imfura ni we witaga
ku bavandimwe bandi iyo ababyeyi babaga badahari.
Uyu mubyeyi avuga ku nkuru y'ibyamubayeho umunsi umwe bari
badahari.
Avuga ko bari batuye Kabusunzu yasigaye mu rugo hakaba umugabo
wazaga iwabo kuhafatira amafunguro.
Acunga ababyeyi bagiye aramuhamagara amusaba ko yagenda
akagura Fanta ebyiri, azizanye ngo uyu mugabo yamusabye ko bakwicarana bagasangira.
Mama Chriss Eazy abyanze agiye gusohoka umugabo aramukurura
ashaka kumufungirana.
Imbwa yari ihari yitwaga Byihorere ihita ibibona ko
ishyamba atari ryeru irasimbuka iba icakiye wa mugabo iramurya imuciraho imyenda
umubyeyi arusimbuka atyo.
Iy’inkuru ikaba ariyo shingiro ryo kuba Chriss Eazy
akunda imbwa anayitunze kuko urumva iyo itahaba uyu mubyeyi ibyari bigiye
kumubaho byari agahoma munwa.
TANGA IGITECYEREZO