RFL
Kigali

Uko Knowless wagizwe impfubyi na Jenoside yiyubatsemo icyizere cy’ubuzima

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/04/2019 12:27
4


Umuhanzi Ingabire Jean d’Arc [Butera Knowless], yatangaje ko yiyubatsemo icyizere cy’ubuzima aharanira kusa ikivi cy’ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni inzira yagenze kuko yamenye imbabazi agahinda akakima intebe mu mutima.



Knowless ni ikinege uvuka kuri Jean Marie Butera na Marie Claire Uyambaje, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni y'abanyarwanda.

Muri uyu mwaka u Rwanda n'inshuti zarwo bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi hisunzwe insanganyamatsiko 'Kwibuka twiyubaka'.  Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Ingabo zari iza RPA. Knowless avuga ko kuba yararokotse kimwe n’abandi ari ibanga ry’Imana yahisemo ko batwaza urumuri rw’Ubuzima.

Mu kiganiro Be Blessed cya RTV,  Knowless Butera yavuze ko mu gihe cya Jenoside hari abana bari bafite imyaka nk’iye cyangwa se bamuruta batabashije kurokoka nyamara we ararokoka, ibintu abona ko ari umugambi w’Imana.

Ati "...Hari abana icyo gihe bari bafite imyaka nk’iyanjye, bafite imyaka ibiri n’igice, itatu batarokotse, bapfuye, bishwe nabi, kuba rero ubu ng’ubu uriho cyangwa se ndiho nibaza y’uko ibanga rizwi n’Imana. Burya Imana ni yo ifite ibanga rituma ijyana uyu ng’uyu cyangwa se yemera ko uyu ng’uyu agenda uyu ng’uyu agasigara,"

Yavuze ko Imana yamukoreye imirimo ihambaye mu buzima bwe ashingiye ku kuba yarabaye impfubyi akiri muto agakomeza gutwaza ijoro n’amanywa. Yahamije ko yiyubatse kuko yashakaga kusa ikivi cy’abe. Yagize ati "Ababyeyi bacu baba baragiye, imiryango hari ahantu baba barasize ubuzima babugeje bisaba y’uko nawe ufatiraho ukabugeza ahandi. Ubu ng’ubu nanjye hari aho nzagera Or [Umwana we ] akaba ari we ufatiraho agakomereza aho nari ngize.

"Icyo gihe rero utagendeye muri uwo mu rugo ni hahandi nyine uheranwa n’agahinda. Ni hahandi nyine utagira icyo ubasha kugeraho kubera y’uko waheranwe na ‘memories’ mbi zikurimo mu mutima rero kwiyubaka nta kundi ni ugushobozwa n’Imana kuba wabasha kwakira ibyo utahindura."

Avuga ko Jenoside yakoranwe ubugome bw’indengakamare asaba abayirokotse kudaheranwa n’agahinda, ati "Wa wundi washakaga ko wangirika nyine ubwo akaba aguciye urwaho". Yavuze ko ikintu cya mbere ari uguharanira kusa ‘ ikivi cy'abatakiriho cyangwa se cy’abagakwiriye gukora ibyo ariko wenda badahari.’

Iyo aba afite ababyeyi hari byinshi bagakwiriye kuba bamukorera ariko kuko batakiriho arimenya kuri buri kimwe cyose. Ati "…Kugira ngo wiyubake ni ukubona imbabazi muri wowe. Ni ukugira umutima ubabarira burya iyo ugifite umutima ukomeretse imbabazi ziragorana. Ariko iyo ufite umutima ukomeretse ugahangana kugira ngo umutima wawe uhambuke ubone imbabazi ibintu byose birashoboka.’"  

Knowless ni umwe mu bahanzikazi b’amazi azwi bifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka25 batanga ubutumwa bw’ihumure. Muri muzika, Knowless aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Day to Day’, imaze kurebwa n’abantu 180, 501 mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Knowless avuga ko yiyubatsemo icyizere aharanira kusa ikivi cy'abe bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DAT TO DAY; YA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zibera5 years ago
    Disi twari duturanye niwanyu kwa Kamali kibuye, ikibingo ariko babishe urwagashinyaguro umuryango wose barumuna ba mama wawe bari beza binzobe zirabagirana nukuri na basaza be, numuryango wabo woseee yoo ariko mukomere ibintu byabaye ntibizongere ukundi rwose. Nubwo ntabasha kukubona ariko turagukunda cyaneee uri mwiza usa nizomfura ziwanyu disi.
  • Kamy5 years ago
    Kabebe ndamukunda cyane pee. Agira ubwenge butangaje nukuri. Kandi nkunda ukuntu ahora yisekera utamenya agahinda ke aho kari. Nabwo ni ubutwari.
  • Aline5 years ago
    Ubuse uyu witwa zibera uti Na basaza bawe,hahahh, knowless yarikinege iwabo waa,banza umwitiranyije.
  • Kagire5 years ago
    Aline wamwumvise nabi yavuze basaza ba Mama we.





Inyarwanda BACKGROUND