RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Gutera ivi ntibyagakwiye guhuma amaso abakobwa muri iki gihe

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/03/2019 13:17
0


‘Engagement’ cyangwa gutera ivi nk’uko benshi bakunze kubyita, ni kimwe mu bintu benshi muri iki gihe bakora basaba abakunzi babo kuzabana akaramata. Ni impeta yambikwa umukobwa ku rutoki rwa gatatu ku kaboko k’imoso, umusore akaba amugaragarije ko yifuza ko amubera umugore.



No mu bihugu by’amahanga aho uyu muco wo gutera ivi wari usanzwe umenyerewe, mu minsi ya kera wasangaga bikorwa hagati y’abantu babiri bakundana. Umusore yashoboraga gusaba umukobwa ko babana, undi yamwemerera agahita amwambika impeta bakazabona kubimenyesha inshuti n’abavandimwe. Muri iki gihe akenshi usanga abantu babikora banatumiye abantu, bikaba uburyo bwo gutungura umukobwa imbere y’abantu benshi.

Eng

Muri iki gihe gutera ivi biba ari ibirori bikunze gutumirwamo inshuti n'abavandimwe bagasangira

N’ubwo ibi birori akenshi biba biryoheye ijisho, ntibikwiye kwibagiza igisobanuro nyakuri cy’uku gutera ivi cyangwa se kwambika umukobwa impeta. Mu gihe iki kiba ikimenyetso cy’uko umusore yifuza kuzabana n’umukobwa, ntibiba bivuze ko yiteguye. Kwitegura si amafaranga yo gukora ubukwe cyangwa se ibindi umuntu yarebera inyuma.

Ni ngombwa ko umukobwa adahumwa amaso no kwambika impeta, agakomeza kwiga ku myitwarire y’umukunzi we, asuzuma niba koko ari we muntu yiteguye kubana nawe ubuzima bwe bwose busigaye. Iyi ni nayo mpamvu ituma habaho umwanya runaka hagati yo gutera ivi n’ubukwe, ni ukugira ngo impande zombi zisuzume niba koko ari wo mwanzuro ukwiye.

Kuba umusore yifuza ko mubana kandi byagakwiye gutuma uhumuka amaso ugatangira kumurebera mu ndorerwamo y’umugabo mu rugo, mu nshingano zarwo, yaba mu bijyanye n’imyitwarire, uburyo muvugana ku mishinga itandukanye n’uburyo mwumvikana. Ni ngombwa kandi kureba uburyo uwo mukundana akoresha amafaranga, uko abana n’umuryango we cyangwa inshuti ze, ugasuzuma niba ibyo bintu byose uzabasha kubana nabyo uko biri.

Kwambikwa impeta bikunze gusa n’ibikingirije abakobwa mu maso ntibabe bakireba bimwe mu by’ingenzi umuntu yagakwiye kuba yitaho, cyane ko hari n’abasore bakoresha ubu buryo mu rwego rwo kwemeza abakobwa no guhishira amakosa yabo. Umukobwa wamaze kwambikwa iyi mpeta usanga akenshi nta suzuma cyangwa amakenga agifite, akaba yanabona amwe mu makosa akomeye ku musore bakundana ariko ntabashe gufata umwanzuro wo kuba yabivamo, dore ko kwambikwa iyi mpeta ya ‘engagement’ bitaba bivuze ko wabaye umugore w’umuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND