RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Itangazamakuru n'abanyarwanda muri rusange bakwiye gufatira ingamba abaraperi bigize indashoboka mu muziki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/01/2019 16:56
18


Kuva mu myaka ya 2003 mu Rwanda hadutse injyana nshya mu muziki abanyarwanda batari bamenyereye. Injyana ya Hip Hop yarazamutse irakundwa yewe ihabwa intebe mu mitima ya benshi abayikora baba ibyamamare. Icyakora uko amazina yabo yazamukaga si ko imyumvire ya benshi mu bakora iyi njyana yagiye izamuka.



Abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda basa n'abagwiriwe n'amahirwe yo kwamamara byatumye amahirwe bagize bibagora kuyabyaza umusaruro. Benshi muri bo usanga ari abahanzi bavugwaho ingeso zitari nziza ziganjemo n'izangiza umuryango nyarwanda cyane ko bafite abakunzi benshi biganjemo urubyiruko runabafatiraho icyitegererezo.

Bamwe mu bahanzi bamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop ni abazamuwe bari mu itsinda rya Tuff Gang, aba babaye ibikomerezwa mu muziki ariko imyitwarire yabo yakomeje gukemangwa kuva ku munsi wa mbere kugeza magingo aya aho bakivugwaho imyitwarire mibi. Kenshi usanga abantu badakunda iyi njyana badatinya kuyita injyana y'ibirara bitewe n'ibyo babona ku baraperi bagize amahirwe yo kwamamara kurusha abandi.

Fireman

Fireman ubu ari kubarizwa Iwawa kubera gukoresha ibiyobyabwenge

Si abaraperi bose bitwara nabi ariko benshi mu baraperi ba hano mu Rwanda bakunze kuvugwaho ingeso mbi zituma akenshi batakarizwa icyizere muri sosiyete y'u Rwanda. Ibi byaje gukaza umurego mu minsi ishize ubwo habaga igitaramo cyo kwakira Jay Polly wari umaze amezi atanu afunzwe kubera gusinda bikomeye agakubita umugore we akamukura amenyo.

Muri iki gitaramo uyu muraperi kimwe na mugenzi we bakuranye mu njyana ya Hip Hop no mu itsinda ndetse bakaba n'ibyamamare mu Rwanda, Bull Dogg bageze ahabereye igitaramo basinze ku buryo bwababaje buri muntu wari wishyuye amafaranga aje kureba aba bahanzi. Mbere y'uko Jay Polly ajya ku rubyiniro yabanje kunigagurana na Bull Dogg imbere y'abafana bari aho bitewe n'ubusinze bukomeye bose bari bafite.

Bull Dogg

Ubwo Jay Polly yakirwaga, Bull Dogg yagaragaje imyitwarire itari myiza yiganjemo ubusinzi bukabije

Ari Bull Dogg ari na Jay Polly bose nta n'umwe waririmbye ku buryo umuntu yakumva ko hari uri kuririmba kubera isindwe ryo ku rwego rwo hejuru bagaragazaga,yewe no guhagarara imbere y'abafana babo byari ikibazo kuko ntawari ufite akabaraga ko guhagarara. Imyitwarire y'aba baraperi yababaje abantu yibutsa bamwe abandi baraperi barimo Neg G The General waburiwe irengero kubera ibiyobyabwenge, Fireman uri i Wawa azira ibiyobyabwenge, Green P na P Fla bari kurwana no kwemeza Isi ko babiretse.

Aba ni bamwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, bafite ubuhanga muri iyi njyana ariko bagiye bashukwa n'amazina bafite yewe n'imyitwarire y'abo bareberaho yaba muri Amerika n'ahandi bagashaka kwitwara uko abo bitwara nyamara bakirengagiza ko ibyo bashaka kwigana ari iby'umunyamerika bo bari mu Rwanda.

Ku mpungenge z'uko abantu bashobora kwanga burundu no kuzinukwa iyi njyana, yewe n'izindi mpungenge z'uko imyitwarire y'aba bahanzi ishobora kokama urubyiruko rubakunda ndetse rukunda injyana bakora njye wanditse iyi nkuru nsanga byakabaye byiza abanyarwanda by'umwihariko itangazamakuru rihaye akato aba baraperi bafite imyitwarire mibi kugeza igihe biyemeje guhinduka cyangwa bakabivamo burundu cyane ko isura bagaragaza yangiriza abandi baraperi bitwara neza rimwe na rimwe bakaba iciro ry'imigani bazira bagenzi babo.

Jay Polly

Jay Polly wari wakiriwe muri iki gitaramo nta mpinduka n'imwe yagaragaje

Nasoza nsaba abanyarwanda yewe n'undi wese ukunda umuziki kudafata urugero rubi rutangwa n'abaraperi bakomeye mu Rwanda ngo barugire urw'injyana muri rusange ahubwo bikaba byafatwa nk'ibikorwa by'urukozasoni by'umuntu ku giti cye uwo akaba yagenerwa ingamba mu muryango nyarwanda ariko ntiyicire abandi isoko.

Usibye ibi ariko Itangazamakuru muri rusane rikwiriye kugerageza guha amahirwe abaraperi bashya bakizamuka nabo bakigaragaza cyane ko ari bwo buryo gusa bwo kuzakosora bakuru babo basa n'abananiwe guhindura imyitwarire mu gihe amazina yabo yamaze kuba manini muri sosiyete nyarwanda.

Iyi nkuru ishingiye ku gitekerezo bwite cy'umwanditsi, nawe hari ukundi ubona iki kibazo cyakemuka cyangwa hari ukundi ubona byakorwa? ibitekerezo byanyu ni ingenzi iteka ku rubuga rwacu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gholan 5 years ago
    Ibyo wanditse nukuri kuzuye,rap ni injyana ikunzwe cyane nurubyiruko kandi umuziki ufite uruhare runini ku iterambere ry'imyumvire ndetse ni urwego rwiza rwo kunyuzamo ubutumwa,ingamba rero zagakwiye gufatirwa abahanzi bitwara nabi ntizifatirwe injyana ,nko kubaha akato mwitangazamakuru,gushyigikira umuhanzi ahanini harebwe imyitwarire ye nibyo aririmba kuko rap ni injyana y'ubutumwa si injyana y'umujinya.
  • Halidi5 years ago
    Bano ni mbobo ntamusaruro tubatezemo nkabanyarwanda abanyamakuru mureke zamayibobo ahubwo muzamure aba raperi bakizamuka tubone umwanya mwiza WO kwibagirwa biriya birara,hababaje ababashatse ngonabagore babo
  • Nsanzimfura Patrick5 years ago
    njye nkunda ubuhanga bwabo ntarundi rugero rundi mba mbashakaho gusa batanze rwiza narufata ariko ntarwo mbona . mbafanira indirimbo zabo rero nabwo nkirengagiza ko ari kanaka uyiririmba ahubwo nkumva ibyo aririmba ikiri cyiza nkagitora ,ikidahwitse nkakireka. Ariko bariya nuko babaye ba kazizi hari n'abandi muzakore ubushakashatsi ,ibiyobyabwenge byugarije music nyarwanda uretse na hip hop gusa bo bararenza. Abo bana rero bakizamuka nibige ubuhanga bwaba bagabo bareke kwiga imico yabo ubundi bazakomera . naho ubundi ntitwavuga ngo injyana ya pop icike kandi hari abayikora batameze nkaba ingero ni nyinshi Riderman,Danny nanone,amag the black....
  • Itanga chartiel5 years ago
    Chanteul
  • Trizzy 5 years ago
    Hiii ,do you know that you haven't posted any positive comment on this event!!!it was a good action as rappers guhurira hamwe bakakira mugenzi wabo its a charity action!!!!big thanks to the mane who organized itπŸ‘πŸ»!!Me ma advice kwitangazamakuru nimugashire imbere kwerekana ibibi gusa kuba rappers bo murwanda ibyo byangisha sosiyete nyarwanda rap, can I list all the RnB's bi mu rwanda baburiwe irengero bitewe nibiyobyambwenge... i have never seen any comment on them!!!usibye ko atari cyo abanyarwanda bifuza....try to create a positive attitude mubanyarwanda.nsoza iyo title nkabakunzi ba music yose murwanda yatubabaje to mention ijambo abaraperi u would rather say abahanzi bigize indashoboka..thanks
  • Kalisa5 years ago
    Iki gitekerezo cy'uyu mwanditsi ndemeranya nacyo kd ndagishyigikiye 101%, kuko iby'aba bantu bikabije gusa nabi no gutakaza indangagaciro z'ubunyarwanda.Hakenewe impinduka
  • fiacle5 years ago
    Bose kimwe pfla we imana izamwifashirize.ndemera ntashidikanyako atabiretse.ngendeye uko yitwaye igisenyi.nawe yaranyoye ananiwe kuririmba.yewe noguhagarara cyarikibazo.kandi yirirwa aragira abantu ngo yarahindutse.umuhamya wabyo ni king jams muri nisubiyeho niwe wakubwira ukoyisubiraho.
  • Babou5 years ago
    Umva najye hip hop ndayifana gusa icyo gitecyerezo gishizwe mubikorwa bwaba ari byiza pe.
  • Sano Samy5 years ago
    Tizzy nubwo ngaragaye nkutandukiriye ariko isuku Mu mutwe wacu igaragarira Mu bidusohokamo gerageza uvangure ibiri Mu mutwe wawe kuko ndabona indimi zarivanze ndabizi ko benshi bokamwe no kutigirira ikizere aho usanga twumva ko ubusirimu ari ukuvuga indimi z'amahanga ariko si ibintu bitugaragaza neza
  • Evode5 years ago
    Urakoze kubw'igitekerezo cyawe ariko ndasaba abantu kutagifata nk'ihame kuko uburyo bwo gukosora ikosa ry'umuntu sukumukumira,kuko hari n'abandi bahanzi b'izindi njyana bazira ibiyobyabwenge,rero ntugafata umwanya wawe ngo wibasire injyana runaka aho kuyubaka.N'ubwo na bo Atari shyashya ariko ni abantu mbere .So,nk'umunyamakuru wafata ahubwo ukibaza uko byakemurwa aho kubacira iteka kuko hari abantu bafata ibyo itangazamakuru rynditse nk'ihame.Nkabantu mugomba guteza umuziki imbere nimurebe uko byakemurwa kandi mugabanye gukora ibintu emotionally. Murakoze!
  • Nimu2505 years ago
    Ibikubiye muri iki gitekerezo cyumwanditsi nukuri, ahubwo nabandi bari muri industry iyaba batekerezaga nkuyu mwanditsi ntekerezako ahazaza ha rap mu Rwanda haba heza kurushaho
  • Drake5 years ago
    Iki gitekerezo nicyo aba bahanzi bagomba gukumirwa byihuse kuko barashize Bari kugira uruhare mu koreka urubyiruko mu biyobyabwenge erega naho utabiririmba ark imyitwarire yo yonyine yawe ikugaragaza uwo uri we rap sinjyana y umujinya rap ni igifitiye rubanda akamaro!comportement zaba basore ngo ni aba rapers bamwe n bamwe mu Rwanda on dirait des voyoux baba bagomba gusezererwa mwitangazamakuru bakiturira I wawa!
  • Chris5 years ago
    Nemeranya namwe 100% mu minsi yashize nakundaga kumvamu bitangazamakuru ngo rap nyarda iteshwa agaciro, ngo ntihabwa unwanya mu itajgazamakuru n'ibindi gusa njyewe nasatswaga n'abanyamakuru babyemeraga. Ntababeshye abaraper nibo bambere mbona bitwara nabi pe n'ubwo nabaririmba injyana zindi atari shyashya. Ariko icyo mvuga muzarebe abahanzi baririmba injyana ya rap twita ibikomerezwa bakora indirimbo. Uretse Riderman na Amag the black bakora cyane kandi nabo mubyo nzi ntabwo bitwara nabi. Gusa abandi bose namaze kubashyira mu gatebo kamwe kandi mbabazwa n'uburyo itangazamakuru ribashyigikira rikemera ibyo bavuga nta kubacyaha. Kuko murebye nexa uretse imyitwarire idahwitse ariko nta n'ubwo bkora habe na gato. Gusa nsoza nta kizere na gito mbona ko byahinduka kuko abahanzi n'abanyamakuru bamwe na bamwe bagitsimbaraye kuri ibyo bintu cyane cyabe itangazamakuru bitewe n'ubushuti bafitanye nabo. Murakozs
  • Jim murisa 5 years ago
    Nanjye byarambabaje kubona Jay azira ingaruka z'ubusinzi, umunsi yatahutse akongera kubigaragaza ko ntacyo bamukosoyeho. Ikiza ni ugufata izindi ngamba harimo niyo yo kubakuriraho indirimbo zabo kuma radios yo mu Rwanda. Nakuriye mugiturage ariko ndemeranywa nuyu avugako aba bahungu bagize uruhare runini mukurarura urubyiruko nyarwanda. Kuko mugiturage abana babakurikira barabiziko banywa ibiyobyabwenge bityo nabo bakabinywa kuko babafana. Muri make bakumvako babafana muri byose
  • Wilson5 years ago
    Nikubibona nyine.
  • Noel5 years ago
    Mwiriwe ,mberenambere mbifurije gutanjyira umwaka neza. Nanjye ndi umwe muba Rapeur barikuzamuka munjyana ya Hip Hop na Afro beat ariko mubyukuri birambabazo ukuntu abo twakwita bakuru bacu muri Hip Hop nyarwanda bakomeje kugaragaza isura mbi muri iy'injyana . Ndashima Cyane uwa nditsee iyinkuru nashimangira kugitekerezo cye cyo kutagaya injyana ahubwo habaho kunenga abayisembya . Mboneyeho kandi gusaba ko mwadufasha mukazamura abari kuzamuka nabo mukabaha amahirwe kuko uru Rwanda rufite abanyempano benshi kandi bashoboye sinumva ukuntu umwaka ushira ntabahanzi bashya bazamuwe mu Rwanda .mbona arinayo mpamvu hatabonywa difference mu muziki nyarwanda kuko hahoraho abahanzi bamwe . Amazina nkoresha muri muzika ni Double N YouTube channel yanjye ni Double N original ibihangano byange byose biri hanze yewe no kuma Radio gusa promo is really tough hano iwacu. nkaba nasabiraga ubuvugizi upcoming nanjye nihereyeho ko mwazamura nizindi mpano hanyuma tukareba ko nababandi bitwara uko bishakiye badahinduka .murakoze kwandika byinshi nuko nanjye nkunda Hip Hop cyane kdi mbabanzwe nokumva abayisebya.
  • KG5 years ago
    Ese koko ntanubwo babona ko babangamye Kandi ari inkingi ya mwamba mumpano twigeze ese Jay polly iyo yumvise nka # ibyo ubona,umucakara w'ikaramu,akanyarirajisho, nizindi nziza yumva ubu imyumvire iri kumugaragaraho yagakwiye!??? Jay polly garuka kumpano yawe kuko nzi ko uri umuhanga nicyo riderman abarusha kuko afite discipline
  • Nsengiyumva Eric5 years ago
    Birababaje cyane kubona abantu bakuru bakora ibikorwa wagira ngo na bwenge namba bafite kuko ibi byica abana benshi cyane bagendera muri uwo mujyo w'aba bahanzi ari nayo mpamvu ubu URwanda ruri guhura n'ikibazo cy'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyane cyane ari urubyiruko njye uko byumva numva itangazamakuru ryabaha akata nihazagire abongera gukina indirimbo yabo n'imwe mugihe batarahinduka hanyuma police yo ndumva nka jaypolly haba asubiye mu buroko cq akajya Iwawa





Inyarwanda BACKGROUND