RFL
Kigali

Munyanshoza Dieudonné yahishuye uko yasubitse ubukwe n’umugore we-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/07/2019 14:58
1


Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné ubarizwa muri Orchestre Impala yagwije ibigwi muri muzika, yatangaje ko mu 2017 yasubitse ubukwe n’umugore we Kayishime Candida, kuri ubu bamaranye imyaka icumi yashibutsembo abana bane.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Munyanshoza yavuze ko imyaka icumi ishije yiyemeje kubana akaramata n’umugore we Kayishema yakunze mu gihe cy’umwaka umwe n’igice, amusaba ko babana nk’umugore n’umugabo.

Ubukwe bw’aba bombi bwagombaga kuba mu 2007 ariko bwaje gusubikwa ahanini bitewe n’uko Munyanshoza yari yoherejwe mu butumwa bw’akazi. Yahoze ari Umusikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa 28 Kamena 2016, yasezerewe kubera imyaka y’ubukure.

Ibi byanatumye umugore we abyara mbere y’uko basezerana imbere y’Imana. Umwana we Mukuru yiga mu Mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, afite imyaka 13 y’amavuko.

Munyanshoza ati “Twarakundanye noneho dutegura gukora ubukwe. Murabizi icyo gihe nari Umusirikare biza kubaho njya muri ‘mission’ bwa bukwe ntibwaba, bwarasubitswe

“Ku buryo yaje no kubyara. Twari tutaremeza itariki y’ubukwe ariko tuzi ngo ni umwaka uyu n’uyu. Ubu twakabaye twarashyingiwe mu 2007 ariko noneho burasubikwa kubera ko nari ngiye muri ‘mission’.”

Munyanshoza yabatirishije umwana we yizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze arushinze n'umugore we

Tariki 21 Nyakanga 2009, ni bwo Munyanshoza yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we Kayishema. Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2019, bombi bakoze ibirori byo kwizihiza iyi myaka icumi bamaze bunze ubumwe.

Ni ibirori by’impurirane kuko banakoresheje umubatizo w’umwana wabo w’imyaka itatu y’amavuko witwa Munyanshoza Liam. Babatirishije mu rusengero rwa Saint Famille ruherereye mu Mujyi wa Kigali.

Munyanshoza azwi na benshi nka Mibirizi kubera indirimbo yo kwibuka yaririmbiye Mibirizi agace yavukiyemo. Yamenyanye n’umugore we ubwo yakoraga hafi an Eto’o Muhima. Icyo gihe umugore we nawe yari afite Saloon afatanyije na Musaza we.

Avuga ko mu byatumye ahitamo Kayishema harimo imico ye n’urukundo yamweretse. Atereta umukunzi we yifashishije telefoni rimwe na rimwe akanyuzamo akamuherekeza ariko ntagere iwabo mu rugo. Iwabo w’umugore n’i Gikondo.

Byari ibirori by'impurirane mu muryango

Candida, umugore wa Munyanshoza (ubanza iburyo)

Wari umunsi w'umunezero ku miryango yombi

Umuhanzi Senderi Hit yari muri ibi birori ndetse yanabiririmbyemo

Nta cyaka mu rugo kwa Munyanshoza

Muri Kiliziya bahawe divayi

MUNYANSHOZA YASHIMYE MU RUHAME UMUGORE WE BAMARANYE IMYAKA 10







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thank4 years ago
    Abasenya hakiri kare murebe ibyiza muba mwangije. Iyo inzira iba yabwira umugenzi, umukobwa, umuhungu wigize nibindeba akamenya ko ku umugore ku umugabo urugo rutangira kuryoha mu myaka 10 rwubatswe!





Inyarwanda BACKGROUND