Kwirengagizwa n’umuntu ukunda cyangwa se wumva wakabaye ari hafi yawe ntabwo ari ibintu byorohera buri wese kubyakira cyane ko hari n'abo bitera uburwayi biturutse ku kwiheba cyangwa gutekereza cyane, ni byiza ko wamenya uburyo bushobora kugufasha kumenya impamvu uwo ukunda yakwirengagija n’uburyo wakongera kugirana ubusabane nawe.
Dore uburyo 5 ushobora kwitwaramo igihe uwo ukunda yakwirengagije:
1. Rekera kwiyumvisha ko wirengagijwe umwegere muganire
Niba ubona ko umuntu yakwirengagije reka gutegereza ko ariwe uza agusanganira ahubwo wowe ukwiye gufata iyambere ukamwegera byaba bidashoboka ukamuhamagara kuko bibaho ko umuntu yibeshya ko yirengagijwe ariko nyamara ntaharanire kumenya impinduka zabayeho icyaziteye n’uburyo zikwiye kurangira ugasanga uwo atekereza ko yamwirengagije niwe ukeneye umuntu wo kumuba hafi.
2. Irinde guhubuka umuhereze igihe
Birashoboka ko waba ufite umukunzi akakwirengagiza kubushake si byiza ko umuhatiriza ariko na none ntibikwiye ko wahita ufata umwanzuro wo kumureka, ushobora kumuha ubutumwa bugufi cyangwa ukamuhamagara ubundi ukamuha umwanya cyangwa se igihe gito ugategereza ko azagaruka.
3.Gerageza kumva ibyo akubwira
Intego yo gusobanukirwa ni ugutega amatwi ukabasha kumva icyo agusobanurira cyane ko guceceka ukumva ibyo avuga bidasobanura ko ubyemera ahubwo ahubwo icyo gisubizo cyangwa ibiganiro mugirana nibyo bitanga umusaruro w’igihe kirekire.
4. Mwereke ko wumva ibyo akubwira cyangwa ubyemera
Akenshi abantu bakunze kwirengagiza abandi usanga bafite impamvu zabibateye kandi ahanini usanga bafite agahinda ni byiza rero ko mugihe umuntu wagize icyo kibazo igihe agusobanurira ukwiye kumwereka ko murikumwe kugirango mubashe gusubiza ibintu kumurongo.
5. Musangize nawe uko wiyumva
Mu gihe muganira ukwiye kuba umunyakuri ukamubwira uko wiyumva cyangwa se uko wiyumvaga mugihe yari yakwirengaagije kuko ushobora gusanga nawe ubwe atazi ko wabangamiwe rero kuba wamusangiza nawe uko umerewe bishobora kubasubiza ibihe byanyu bya mbere buri wese abohotse mukabasha no gufashanya kubera ko mukuganira niho buri wese amenyera icyo undi akeneye.
TANGA IGITECYEREZO