RFL
Kigali

“Ukuntu Safi akunda Isi urabona yapfa”- Bad Rama avuga kuri Safi wabitswe akiri muzima

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2019 15:44
0


Umushoramari Mupenda Ramadhan [Bad Rama] akaba n’Umuyobozi w’Inzu ireberera inyungu z’abahanzi, The Mane, yakuyeho urujijo ku makuru yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umuhanzi Safi Madiba yitabye Imana azize impanuka.



Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Facebook, bugira buti ‘Umuhanzi Nyarwanda witwa Safi Madiba mu gihe gito amaze kuva mu Isi azize impanuka twese abafana be RIP.”

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bad Rama yatangaje ko  ibivugwa atari ukuri, ashimangira ko umuhanzi we akiri muzi. Ati “Ukuntu Safi akunda Isi urabona yapfa. Ni ibihuha nimuzima.”  Niyibikora Safi abarizwa mu nzu ya The Mane ahuriyemo na Quee Cha ndetse na Marina Deborah

Mu gihe kigera ku mwaka, Safi amaze rugendo rw’umuziki, amaze gukora indirimbo nka ‘Kimwe kimwe’, ‘Igifungo’, ‘Ina Million’ yakoranye na Harmonize, ‘My Hero’ n’izindi nyinshi.


Safi yabitswe akiri muzima.

Safi yabitswe akiri muzima.

REBA HANO INDIRIMBO 'INA MILLION'YAKORANYE NA HARMONIZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND