RFL
Kigali

Ukuri ku nkuru y’ifungwa rya Nsengiyumva (Igisupusupu) yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/08/2019 15:02
29


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 ni bwo amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019 azize ko bamufatanye udupfunyika tw’urumogi bivugwa ko yasanganywe.



Iyi nkuru yasakajwe bwa mbere ivuye ku munyamakuru wa TV1 Angelbert Mutabaruka, wahamirije aya makuru nanone Inyarwanda agahamya ko yabonye amakuru y'uko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019 abajura bibye Nsengiyumva imyenda bityo irondo rikabafata rikayibatesha. 

Nyuma yo gufata abo bajura bakabambura imyenda ngo basanzemo udupfunyika tw’urumogi. Iri rondo bivugwa ko ari naryo ryahaye uyu munyamakuru amakuru ngo ryahise rijya gufata Nsengiyumva wari wibwe imyenda irimo urumogi.

Bajya gufata Nsengiyumva aho ngo acumbika ku Kicukiro bamujyanye kuri Polisi bityo arisobanura ahamya ko abajura aribo bashyize uru rumogi mu ikote. Yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 nkuko tubikesha Angelbert Mutabaruka watangaje bwa mbere ifungwa rya Nsengiyumva. 

Ku ruhande rwa Polisi y’igihugu, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Gorette aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko aya makuru rwose atayazi ndetse nawe ngo yabyumvishe agerageza kubaza ariko abura aho yavuye.

IgisupusupuAmakuru yavugaga ko Igisupusupu yafunzwe!

Twagerageje kuvugisha Nsengiyumva Igisupusupu ntibyadukundira yewe na Alain Mukuralinda umujyanama we utari mu Rwanda ntabwo yabashije kutuvugisha, icyakora umwe mu bo mu ikipe ifasha Nsengiyumva waganiriye na Inyarwanda bari banari kumwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 yadutangarije ko ibi bitigeze bibaho ko ari igihuha batazi n'aho cyavuye, ndetse basanga gifite izindi mpamvu zacyo.

Nsengiyumva avuzweho aya makuru mu gihe saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 yari mu gitaramo yataramiyemo abakunzi be muri People Club aho ngo yavuye ajya kuryama. Ubujyanama bwe butangaza ko iby'uko yatawe muri yombi ari ibihuha bidafite icyo bishingiyeho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Enias Dushimimana4 years ago
    Abobantu Babeshyera Umusaza Bahanwe
  • Emmanuel4 years ago
    Abantu bajye babanza gushaka amakuru nyayo mbere yo kugira icyo batangaza
  • gustave4 years ago
    Ibomuvuga murabeshya ntawamufuze mukora isebanya buhanga
  • Manishimwe 4 years ago
    Uwo munyamakuru wakwije icyo gihuha yari agamije kwica izina rya NSENGIYUMVA amushinja gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kandi bitemewe ndetse bihanwa n'amategeko. Kubwibyo, jye ndasaba Nsengiyumva nabamuhagarariye gusaba R/TV 1 gukosora no kubeshyuza ibyo bavuze babinyujije mu nzira bakoresheje bamusebya. Bitaba ibyo akabarega cyane iko ibyo bakoze bigize icyaha kirebana no guharabika cg gutesha agaciro umuntu,kandi bikaba bihanwa namategeko y'u Rwanda.
  • Murazimana Eric4 years ago
    Umusaza Baramubeshyera Kuk0 ntiyakoresha Ibiyobya Bwenge.
  • Ivubi4 years ago
    Mutabaruka yigize bamenya..nonese murabaza uwasakaje impuha kandi ahari nyine:Ni Mutabaruka
  • Ferdinand4 years ago
    Igisupusupu ibimuvuzweho bimuhe guca akenge cyane kuko biturutse aho avuye naho ageze abamugira ishyamba ntibazabara
  • harerimana jean bosco4 years ago
    syi puu!,nibamuveho ndetse barek'ishyari.
  • Niyihena devotha4 years ago
    Ndumva abantu baharabika abantu nkabo bayomba gukurikiranwa
  • Niyonsenga jean dedieu4 years ago
    Abanyamakur bokumbuga bazajye babaza gutomozanez amakurubatugezah harabatubeshya ikinikibazo?Psw murarakz.
  • Gruec4 years ago
    TV1 n'abanyamakuru bayo KNC na Angelbert nibo basigaye bagena imikorere y'abashinzwe umutekano mu Rwanda, ngaho bagennye abagomba kujyanwa Iwawa, none ubu naho itekinika ry'urumogi mu myenda ya NSENGIYUMVA F, ISANGO STARS ubushize babonetse bagiye gushaka abamuhamya ko akora indirimbo zitari ize, Pastor GIRINSHUTI M nawe ntiyatanzwe mu kwinjira muri game y'abarwanya NSENGIYUMVA F. ubu koko iyi mikorere yuzuye ishyari murabo itazasenya igihugu? Nibidakurikiranwa biraza kuturemerera twese. Ugize icyo ageraho wese, bamukorere ibirungo aborere mu munyururu..
  • Pichou4 years ago
    Mutabaruka Angelbert yitwaye nabi pe nkumunyamakuru ufite inararibonye ntiyagatangaje inkuru nkiyi iharabika atabanje gushishoza niba arimpampo. Francois agane inkiko. Gusa ni kugiti cya angelbert ntaho bihuriye na TV1. KNC nawe afatire umunyamakuru we ibihano
  • Firimini4 years ago
    Ibyobisambo bikurikiranwe bifatwe,kuko byashatse kwambika isurambi kuri Nsengiyumva
  • Bagaruka Vincent4 years ago
    Ariko abanyamakuru nkabo babuze ibyo batangaza? Bajya batangaza ibyagirira abanyarwanda akamaro bakareka gusebanya. Bishaka kubakira izina kubaryubatse nabo nibiyubakire iryabo muburyo busobanutse kubaka izina biravuna.
  • nshimiyimana japhet4 years ago
    kbx umasaza ndumva yararenganye pe.
  • Claude4 years ago
    arko mutabaruka Kuki yigira bamenya nawe kweri yigira nkabanyamakuru bimenyereza umwuga yumva gusebya umusaza byamwunguriki
  • Iranzi didie4 years ago
    Ndabona Ariko kumenyekana
  • Alexis4 years ago
    Arko abantu banga umuntu ataringombwa yari mugitaramo c akora nibyo??
  • Niyonshuti Theogene4 years ago
    Uyumusaza ararengana gs nimukore iperereza murène nimpamvu ibyo byabayeho kbx
  • Nyandwi eric4 years ago
    Imana ntireba nkatwe ibibyose nibyo tumwifuriza ariko Imana izamurinda mwifurije guterimbere ariko aba nyafrica ntaterambere twgira namashyari tugira igisupusupu barskwanga ariko imana izakurinda ntugire ubwoba ahugeze ntawigeze abigiramo uruhare narukeya witinya





Inyarwanda BACKGROUND