RFL
Kigali

Umubyeyi w’imyaka 36 yageneye impano idasanzwe Perezida Paul Kagame ku isabukuru ye y'amavuko-VIDEO+AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/10/2020 15:01
4


Muri Miliyoni 13 n’imisago z’abanyarwanda abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bifurije isabukuru nziza umukuru w’igihugu wujuje imyaka 63 banyuze kuri status zabo n’izindi mbuga nkoranyambaga. Umugwaneza Gisele we yasobanuye impamvu yahisemo guha impano y’igisigo Perezida Paul Kagame ku munsi we w'amavuko.





Igisigo cya mbere yashyize hanze ni impano yageneye Perezida Paul Kagame ku munsi we w'amavuko

Umugwaneza Gisele mu kugenera Perezida Kagame iyi mpano yavuze ko ari bwo bushobozi bwe. Yamushimagije ubutwari n’ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeza ku banyarwanda, abasaba kumuba hafi mu kubaka u Rwanda twifuza. Umugwaneza Gisele arubatse, ni umubyeyi w’imyaka 36, utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro, mu kagari ka Nyagasenyi ho mu mudugudu wa Rusave.

Nk'uko twigeze kubikomozaho abanyarwanda batari bake, abanyamahanga mu ngeri zitandukanye bifurije isabukuru nziza umukuru w’igihugu wujuje imyaka 63 uyu munsi. Abenshi ni abifashishije imbuga nkoranyambaga nka za Whatssup n’izindi.

Mu bushobozi bwe bucye afite kuko ataba kuri izi mbuga nkoranyambaga, uyu mubyeyi yahisemo guha impano y’ishimwe Perezida Paul Kagame binyuze mu gisigo amwifuriza kugira isabukuru nziza. 

Muri iki gitondo cyo kuwa 23 Ukwakira 2020, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda TV, Gisele Umugwaneza yasobanuye icyamuteye guhitmo guha umukuru w’igihugu impano y’igisigo ku munsi we w’amavuko. Ati ”Ni nko kugira ngo yumve ko n’ubwo duhugiye mu bibazo bitandukanye, icyorezo, iki, hari abantu bamuhoza ku mutima”.

Yunzemo ko iyo umuntu aguha ibyiza wifuza kubana nawe akaramata ari nayo mpamvu uyu mubyeyi yifuza ko Paul Kagame yazahora ayoboye abanyarwanda. Yakomeje asobanura ko iyi mpano yari ayimaranye imyaka ibiri. Ati ”Byakomeje bindya ubundi aka kantu nashatse kugashyira hanze igihe yuzuzaga imyaka 60. Urumva nkamaranye igihe”.

Uyu mubyeyi yavuze ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakoze ibyiza byinshi bitarondoreka birimo gushyira rubanda rugufi imbere. Yagarutse ku ngero zifatika zirimo gahunda ya 'Gira inka', ubwisungane mu kwivuza, n’ingoboka y’abageze mu za bukuru, avuga ko ibi byose bituma arushaho kumukunda.

Iki gisigo yise RWEMA MU BAHIZI gikoze mu buryo bw’amanota ku buryo gishobora kuririmbwa. Muri iki gisigo yanzika agira ati ”Imparirwa kurusha abandi, manzi yahariwe umuganzanyo, ntwari y’umurava udashira mu mahanga yose uri imena. Uri inyangamugayo rwose nkindi izindi zoze zikindikirije ho, ramba, gwiza, sangwa, hirwa, sugira uri rwema. Shimwa uri igihangange rugwiza mihigo. Imidari wahawe ni ngombwa uri inyamibwa Kagame Paul muzehe wacu ishema wararitsindiye. Uragahora ushimirwa, uragahora utuyobora “.

Uyu mubyeyi Umugwaneza Gisele yavuze ko abonye ubushobozi iki gisigo cye yagikora mu buryo bw’indirimbo kuko gikoze mu buryo bw’amanota. Yakomeje avuga ko abonye ubushobozi byaba byiza agikoranye na Choral de Kigali kuko amanota yacyo yanditse mu buryo baririmbamo. Iki gitekerezo ngo arifuza kuzakigeza ku muyobozi w’iyi korali ku buryo bamwemereye n’ubushobozi buhari byahita bikorwa.

Umugwaneza yasabye abanyarwanda kubaha no korohereza umukuru w'igihugu kugira ngo 'dukomeze twese hamwe kubaka u Rwanda twifuza'. Mu bandi bafite aho bahuriye n’ubuhanzi bifurije isabukuru nziza umukuru w’igihugu Paul Kagame harimo n’umuhanzi Mugisha Benjamin ukoresha izina rya The Ben mu muziki. We yifashishije urukuta rwe rwa Twitter. Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 63 uyu munsi, ni we wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.


Umugwaneza Gisele yavuze ko yifuza ko abanyarwanda bakomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame


REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMUGWANEZA GISELE


VIDEO+AMAFOTO: Aimefilmz






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndangamira 3 years ago
    Ndikuva uwomumama yakoze igikorwa cyiz
  • amoseshimyumukiz3 years ago
    yoooo!KAgagame wacu muzehewacu,turamushyigikiyecyane!!!!.
  • Ndahayo alphonse 3 years ago
    Mbega umubyeyi nawe nintwari rwose kuko urumva ko yabitekereje cyera nakomereze aho ahubwo bamukorere ibyo yifuza bamuhe ubushobozi bwokuyikoramo indirimbo
  • Tuyisingize jean baptiste 3 years ago
    uwo mu mama yarakoz naho uwo musaza kabisa arakaz natw igatsibo imihanda imigez amavurir mbes ntiwareb isabukur nziz tukurinyum twes nka banyarwand





Inyarwanda BACKGROUND