RFL
Kigali

Umugabo wa Zari arifuza guterana ingumi na Harmonize

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:3/05/2024 12:42
0


Mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ubutumwa Shakib Lutaaya yamwandikiye amusaba ko bategura umurwano bagaterana ibipfunsi abafana bagafana nabo bagacyura inote ariko bakagira n’abandi bantu bafasha.



Nyuma y’uko haciyeho iminsi itari micye Harmonize ataye ku wa kajwiga Baba Levo akaza gucibwa amande yo kumusuzugura mu bantu akahamunigira ndetse Baba Levo akavuga ko yashatse kurwana na Harmonize ariko akabura aho afata kubera ukuntu ari umusore, Harmonize yatumiwe mu kibuga na Shakib Lutaaya.

Harmonize ukunze gukora imyitoza ngororamubiri cyane, amaze kubona ubutumwa bwa Shakib Lutaaya yanze kubwihererana hanyuma abusangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyamabaga ze hanyuma arenzaho (Stickers) ziseka cyane.

Shakib Lutaaya yari yandikiye Harmonize ati “Umunsi mwiza Buddy! Twazategura umukino hagati yange nawe ukabera muri Tanzania.Tuzakoreramo amafaranga hanyuma tunayafashishemo abantu. Ntegereje igisubizo cyawe.”

Nyuma y’ubwo butumwa, Harmonize yahise amusubiza ngo “Reba ako kabanza (Amashusho yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza arimo akora imyitozo y’iteramakofi) bishobora gutuma uhita uhindura ibitekerezo.”

Si ibyo gusa, Harmonize yahise asangiza ubwo butumwa abamukurikirana hanyuma ahita yandikaho amagambo ati “Zari ibi wabimenye? Umugabo wawe arimo kugerageza gukina n’urupfu.”

Nk’uko bigaragara, ntabwo bari bemeza koko niba bazarwana cyangwa se batazarwana gusa ikiriho ni uko Shakib Lutaaya yifuza kurwana na Harmonize amafaranga agafasha abakene hanyuma Harmonize nawe akaba yigamba ko ari nk’urupfu.

Shakib Lutaaya yasabye Harmonize ko bategura umukino bakajombana ingumi

Harmonize yatabaje Zari amubwira ko umugabo we ashaka gukina n'urupfu


Harmonize yiyise urupfu aburira Shakib Lutaaya wifuza kurwana nawe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND