RFL
Kigali

Umugore n'umugabo barwanye ubwo bari bahuriye ku muhanda bose bari kubwiriza

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:21/04/2023 17:36
0


Ubyite gutana mu mitwe, gufatana mu mashati cyangwa gufasha Bibiliya hasi bakarwana, dore ko bose barwanye nyamara bari barimo babwiriza ubutumwa bwiza.



Umugabo wambaye ikoti ryiza, ipantaro nziza n'agacongo yahuye n'umugore wambaye ishati nziza y'umweru ijipo nziza y'umukara. Ubwo umwe yari aturutse amajyaruguru undi amajyepfo bigisha abahisi n'abagenzi ijambo ry'Imana, batangira gushwana.

Amashusho yafashwe aba babwirizabutumwa bo muri Nigeria, yazengurutse imbuga nkoranyambaga barimo bapfa guhurira mu mwanya umwe babwiriza, aha hakaba hari ku mihanda yo mu mugi mukuru Lagos.

 Byari biteye isoni n'agahinda kubona abakozi b'Imana bapfa umwanya wo kubwiririzamo, kuri iyi mihanda ya Lagos.

Iyi video yashyizwe kuri instagram n'uwitwa @lindaikejiblogofficial, uyu mugabo n'uyu mugore babwirizaga ku muhanda bananiwe kumvikana ku hantu bahuriye, umwe avuga ko ari ahe undi na we atyo, birangira bashatse gutana mu mitwe.

Mu gihe umugabo mu ikoti ryiza we yashakaga ihangana rijyanye n'ibyo kwizera, umugore we yari yiyizeye mu ihangana rishingiye ku mbaraga z'umubiri.

Umugabo abonye ko umugore ari kubyegereza umutima (ari kubirakariramo), yahise atangira gutokesha amadayimoni yaba iri gutera uwo mugore gushaka kurwana.

Umugore na we nyuma aza kubona ko iby'imbaraga bitari buze gukora, maze ajya ku mavi atangira gusengera uwo mubwirizabutumwa w'umugabo.

Mu butumwa bwavuzwe kuri iyi videwo, benshi babasabye gusenyera umugozi umwe, cyane ko bakorera umwami umwe.


Source: newslexpoint

Umwanditsi: Nigabe Emmanuel 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND