RFL
Kigali

Umugore uvuga ko ari mushiki wa Diamond yavuye i Burayi ajya muri Tanzania kwingingira Diamond gufasha se

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/02/2019 15:38
1


Ni inkuru zavuzwe kenshi ko Diamond Platnumz atajya avuga rumwe na se kuko ngo yamutanye na nyina akiri umwana bityo yumva ko nawe adakwiye kumukenera na gato ariko haje umwunzi mu buzima bw’aba bombi.



N’ubwo Diamond na se Abdul batumvikana na gato, Se yagerageje kenshi gusaba imbabazi Diamond, amwereka ko ashaka ko biyunga ariko Diamond amubera ibamba avuga ko se ari bakunda ukize, yabatereranye kera akiri muto akabatana na nyina akabaruhana cyane akabarera wenyine, bityo ngo se nta kintu na kimwe akwiye no kwirushya amubaza yabareka bakabaho ubuzima bwabo nk’uko yabataye kera anabibagirwe.

Umugore witwa Zubeida Juma uvuga ko ari umwana wa Abdul Juma se wa Diamond. Ubusanzwe uyu mugore aba mu Bwongereza, akaba yarageze muri Tanzaniya mu cyumweru gishize aho avuga ko icyamuzanye ari ukunga Diamond na Se ndetse akaninginga Diamond ngo agerageze kwita kuri se kuko arwaye bikabije.

Ni mu gihe se wa Diamond amaze igihe kirekire arwaye, aho byatangiye abyimba amaguru ndetse bikagenda biherekezwa n’uburibwe bukabije, uyu mugore Zubeida avuga ko ajya avugana na se wa Diamond nijoro akamwumva ari kurira cyane kubera ububabare, bikaba ari bimwe mu byamuzanye ngo yite kuri uyu musaza ariko abashe no guhuza Diamond na se, bicare baganire, bakemure ikibaz bafitanye biyunge kuko atumva impamvu n’imwe yarakarira se bigeze aho kumutererana arwaye bigeze aho.

Diamond na Se
Icyatumye Diamond yanga se bikabije ni uko yabataye na nyina bakiri bato bakabaho nabi

Ubwo yaganiraga na Global Publishers dukesha iyi nkuru Zubeida yagize ati “Njye mba I London (mu Bwongereza), naje muri Tanzaniya kubera ikibazo cya Papa, Mzee Abdul, tumaze igihe kinini tuziranye n’ubwo twatandukanye nkagenda, mufata nka Papa wanjye, ndamukunda kandi mwitaho cyane kuko mparanira ko yakishima igihe cyose mpari kandi nzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwange ngo yishime.”

Zubeida yakomeje avuga yajyaga areba ibya Mzee Abdul kandi ko atumva impamvu nyayo Diamond yamwanze urunuka. Avuga ko atazasubirayo atunze Diamond na se kuko bakwiye kongera bakabana nk’umuryango nta mwiryane ubarangwamo, “Ndasaba ko niba bishoboka muzabonane, mwicare muganire mushake umuti w’ikibazo hagati yawe na so ukubyara cyane ko arwaye anarembye. Nibiba na ngombwa na Sandrah Sanura (nyina wa Diamond) azaba ahari dufashe Diamond kwiyunga na se. Nagerageje kuvugisha Sandrah ariko yansabye ko nazamwandikira kuri WhatsApp. Hari ubwo njya mvugana na Muzehe nijoro akarira kubera uburibwe amaguru ye amutera. NIBA USHAKA KO DUHURA NANJYE ndahari kandi bizanshimisha cyane. Ndifuza koubona urugero rw’uburibwe so arimo, mukavugana byibuze ukumva impamv navuye mu Bwongereza nkaza muri Tanzaniya.”

Diamond na Se
Se wa Diamond ararwaye kandi arababara cyane ariko Diamond ntabikozwa

Zubeida avuga ko nibikorwa byose, Diamond na Sandrah na se biyunga amahoro akagaruka mu muryango, azabatumira bakamusura mu bwongereza, bakongera kubana nk’umuryango badafitanye inzika n’amakimbirane y’urudaca.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Blessed baby5 years ago
    Ariko rwose,ubwose uwo mugore arusha Diamind kumenya agaciro kase...? Nanjye ibi byambayeho nkurira mubuzima bubi ,mm no kymbonera uko njya kwishuri ntibyari byoroshye cyaneko pp yari yaradutaye tukiri bato(2) lmana yabanye natwe mm yakoze iyo bwabaga ngo twige kubwamahirwe Turarangiza...hari umunsi ntazibagirwa mubuzim ubwo pp yigeze ancaho nimodoka ntashye namaguru kwishuri banyirukaniye minerval,izuba ryanyishe,inzara ari yose ariko yanga kunshyira mu modokaye ngo atiteranya numugorewe wundi kdi nari ndi ahantu nsigaje nkibirometero 12,nyuma ndangije kwiga nashakishije akazi gaciriritse nita kuri murumuna wanjye nawe ararangiza ,ndetse nkomeza na University nta myaka ibiri irashira ndangije pp antumaho ngo tuzahure ansabe imbabazi... ibipangu nanjyaga jya kumurebamo bakampeza hanze byaratejwe cyamunara,imodoka nawe atega nkabandi......arambwirango Mukobwa wanjye ndagusaba imbabazi.......bavandimwe rero nimujya mwandika inkuru nkizi mujye mugerageza mukore balance mwumve really touchable factsyumwana....kutabana numwana wabyaye si ikibazo kuko bishobora no kuva kumakimbirane yababyeyi bombi ahubwikigaruka izi mbura babyeyi nukuntu zigenda zikibagirwa ko za byaye ndetse zigafasha rubanda abana bazo bicira isazi mwijisho.....uziko ubura nugufasha kubera so azwiii kdi tifite...??? That is for Diamond ahari yababarirase ariko njye kbs .....byarananiye Mumbabarire kuba nanditse ibi..S.nabo muvukana mushobora kuzasoma iyi nkuru uku niko kuri kwa pp..ukusi ugusaba imbabazi ahubwo nugushaka amaramuko iyo Diamond abankabandi bose........???????babyeyi gito murebereho kdi namwe bana mwanzwe cya mugatabwa nababyeyi ...plz keep focus lmana idukunda kuruta abandi iyo wimenye ukagira intego yubuzima uba udasanzwe....Mana ushimwe ko urise wabanzwe nabase





Inyarwanda BACKGROUND