RFL
Kigali

Umugore wa Will Smith’ Jada Pinkett’ yavuze ku mubano we na August Alsina akura abantu mu rujijo

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/07/2020 8:12
0


Nyuma y'uko mu minsi ishize umuhanzi Augustin Alsina yatangaje ko afitanye umubano na Jada Pinkett umugore wa Will Smith umugabo uzwi cyane muri Hollywood, uyu mugore yagize icyo abivugaho.



Nkuko uyu musore “August alsina” aherutse kubitangaza yavuze ko yatangiye kugirana umubano n’uyu mugore mu myaka ine ishize, kandi umugabo we Will Smith akaba yari azi iby’umubano wabo. Jada Pinkett nawe akaba yemeje aya makuru y’umubano we nuyu musore.

Nkuko yari yabitangarije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore yavuze ko azabatangariza ibivugwa ku mubano we na Alsina. Mu kiganiro cye akorera ku rubuga rwa Facebook cyitwa”Red Table Show” ubwo yaganiraga n’umugabo we yavuze ko yagiranye umubano nuyu muhanzi mu gihe aba bombi bari bafite gahunda yo gutandukana.

Jada Pinkett muri iki kiganiro ubwo yaganiraga n’umugabo we yavuze ko ubwo we n’umugabo we bari bemeranijwe ko bajyiye gutandukana, umugabo we yajyiye hanze gushaka icyamushimisha nawe biba uko.

 Akomeza avuga ko muri icyo gihe nibwo yatangiye kugirana umubano na Augustin Alsina. Uyu mugore yavuze ko ibi byose yabitangaje mu rwego rwo gukuraho urujijo rwari rumaze iminsi abantu bavuga ko umugabo we yamuhaye uburenganzira bwo kujya hanze gushaka undi bakundana.

Umubano wa Jada Pinkett na Alsina wamaze imyaka ine

Mu kiganiro Augustin Alsina aherutse kugirira ikiganiro kuri radiyo yavuze ko afitanye umubano na Jada Pinkett kandi umugabo we akaba azi iby’umubano wabo. Nyuma yo kuvuga ko Will Smith iby’uyu mubano abizi kandi akaba yarabihaye umugisha, abantu benshi batangiye kuvuga ko aba bombi bafitanye umubano ufunguye(Open Relationship) aho abantu babiri babana ariko buri umwe afite uburenganzira bwo kujya hanze agakundana nuwo ashatse.

Uyu mugore yavuze ko ibyavuzwe ko umugabo we yaba yaramuhaye uruhushya mu kugira undi bakundana atari byo, kubera ko ibyo ntago byari ngombwa ko asaba umugabo we uruhushya ko nawe yari kwifatira umwanzuro ku giti cye.

Yakomeje avuga ko uyu mubano we na Alsina wamaze imyaka igera kuri ine, ariko ubu umubano wabo ukaba warahagaze. Avuga ko icyatumwe akundana na Alsina yashakaga kumva yishimye gusa.

Jada Pinkett yavuze ko mu gihe yari afitanye umubano nuyu musore kuri we atabibonaga nko kurengera. Muri iki kiganiro umugabo we Will Smith yavuzeko ubwo umubano wabo wazagamo agatotsi yatekerezaga ko we n’umugore we batazongera kuvugana ukundi. Nyuma yuko umubano wabo ujemo agatotsi magingo aya aba bombi bamaze kwiyunga aho uyu mugore yavuze ko, ubu urukundo bafitanye ntacyo warugereranya.

Jada Pinkett na Will Smith ubu umubano wabo umeze neza

Jada Pinkett na Will Smith barushinze mu 1997, bakaba bafitanye abana babiri aribo Jaden Smith w'imyaka22 y’amavuko na Willow Smith w'imyaka 20 y’amavuko,  aba bana babo bombi bakaba bazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro.

Jaden na Willow Smith

Src: Sky News

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND