RFL
Kigali

Umuhanga ati ”Urukundo ntirutsindwa ahubwo twebwe dutsindwa gukunda” Inkuru y’urukundo rw’inzozi mu ibaruwa y’urukundo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/10/2020 12:16
1


Urukundo ruraryoha, rurashimisha, rurababaza, gusa ibyo byose ubitsinda wubakiye ku nkingi y’urukundo. Urukundo ni ubuzima, umuhanga mu by'urukundo ni we wagize ati ”Urukundo ntirutsindwa ahubwo twebwe dutsindwa gukunda”.



Inkuru y’umukobwa wari ufite irungu muri we kuko yari ategereje uwamukunda bya nyabyo akamumara irungu yiyumvagamo. Yakundanye na benshi ariko ntawamumaraga iryo rungu kugeza ubwo yaje guhura n'uwo yaremewe kandi yigeze kurota igihe yari muto. Bisa nk'aho yari afite urukumbuzi rw'uwo musore, yibaza uko bazahura bikava mu nkuru z’inzozi. Ese urwo rwari urukundo rwo kwizerera mu nzozi?.

Umukobwa yakundaga kurota ibintu kenshi bikaba agashima Imana ku bw'ibyo. Gusa muri we yahoranaga irungu, kuva yarota umusore amubona munsi y'igiti, izuba ryarenze kuva icyo gihe irungu ryaragabanutse yiyemeza gutegereza uwo musore.

Uyu mukobwa yakundanye na benshi batandukanye yibaza ko haba harimo uwo musore, yaramukumbuye cyane pe igihe kigeze barahura gusa ntibahuye neza neza nk'uko yari yaramurose ahubwo rya rungu ryahise rishira burundu kandi hari ibyo yabonaga yari yararose. Nuko barakundana cyane niko kwandika ibaruwa ya mbere ayandikira wa musore agira ati:

“Nanditse iy’i baruwa numva indirimbo yitwa “Wanyeretse urukundo rurambuye” indirimbo irimo ubusobanuro bw'urukundo rutangaje mu gice cya mbere, yego iri mu njyana ya kera ariko ni nziza kuyumva “ese urukundo ni iki?" Nkeneye kwiga byinshi biguturutseho kuko uri umuhanga mu by’urukundo. Nabibonye muri wowe igihe watangiraga kuvuga indimi z'urukundo zose, nabonye ufite impano. Ndumva ntameze neza, ubu ese ni urukundo?

Ndumva naguruka, mfite inzozi nyinshi gusa mfite ubwoba ese urwo ni urukundo? Ndikuryama bikanga kubera ibyishimo! Ese urwo ni urukundo?  Ndikwiza ibibazo byinshi nti: Ese urukundo rwa nyarwo ntirwagenda n'iyo wahura n’abantu benshi mugakundana? Inyenyeri zizira umuntu ku giti cye kandi ndizera ko niba uri uwanjye uzakomeza ube uwanjye kuko nizeye ko buri muntu agira uwo yaremewe.

Ese ni uko nizerera mu nkuru z'urukundo n'ibisigo? Ndabyumva ni ubusazi ariko ndi mu rukundo ruri kugengwa n’umutima rero naretse umutima ngo ukore icyo ushaka, ndikwibuka uburyo undebamo ni ukuri kubyumva birangora.

Birasa nk'aho ari igihe cyanjye cy'inzozi reka ngume niryamire nishimira iby'ururundo, nakifuje kubyuka ndikumwe nawe tubyina injyana imwe, dukina numva ijwi ryawe rinyongorera mbega urukundo ruri kunyica, ndifuza kukureba mu maso nkakubwira uko nkukunda maze nawe ukanyikiriza ubwira uburyo unkunda cyane.

Ngwino ufate umwanya ukinire kumeza utsinde, utange amategeko mu bwami bwawe, reba mu kirere usome ukuntu uri umugabo mwiza, uri umunyabwenge, umukozi kandi ugira urukundo, uzi gutsindira ahazaza hawe nanjye mbibonera mu ku kwizereramo. Ngiye gukora amateka aho umugore w'umusizi w’umusazi azabona inkuru yo kwandikaho. Ndagukunda cyane!”.

Iyi ni inkuru y’urukundo mbara nkuru yanditswe n’umwanditsi: Mukandekezi Assoumini-InyaRwanda.com


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonkuru Augustin3 years ago
    Murakoze cyane, iyi nkuru ninziza kandi ufite inyigisho. Gusa utinda kutugezaho ibikurikiyeho ubu tugiye gutegereza tukubure.





Inyarwanda BACKGROUND