RFL
Kigali

Umuhanzi Babou Tight King yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Formula’ avuga ko yatanzeho Miliyoni 2 Frw-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2019 13:29
0


Umuhanzi Djuma Albert wamenyekanye nka Babou Tight King, yamaze gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo nshya yise ‘Formula’, avuga ko yamutwaye ingufu nyinshi mu kuyikora ku buryo yayitanzeho agera kuri Miliyoni 2 Frw z’amafaranga y’u Rwanda.



Babou Tight King yabwiye INYARWANDA, ko amashusho y’iyi ndirimbo ‘Formula’ yamuhenze agereranyije n’izindi ndirimbo ze yagiye afatira amashusho mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Video yaramenze cyane niyo video ya mbere nakoze nkoresha amafaranga menshi cyane ku buryo nanjye nayibonye mbona ari ‘international’ itandukanye n’izindi mbona mu Rwanda. Nahitanzeho agera kuri Miliyoni 2 Frw”

Muri iyi ndirimbo, Babou Tight King aba abwira umukobwa ko amukunda kandi yifuza ko yamwiyereka mu buryo bwose.

Muri iyi ndirimbo agira ati “Uri uwa mbere narakwihariye. Ni wowe uzamura ibyiyumviro byanjye. Ni wowe uza mu nzozi zanjye. Nkunda iyo ubyina umbyinira,”

Babou azwi mu ndirimbo ‘Tuza’, ‘Paradise’, ‘Visa’ n’izindi. Iyi ndirimbo nshya yise ‘Formula’ yakorewe muri Narrow Road ikorwa na Producer Papito. Amashusho y'indirimbo yakozwe na Bagenzi Bernard.

Umuhanzi Babou Tight King yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'Formula' avuga ko yamuhenze

KANDA HANO UREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FORMULA' YA BABOU TIGHT KING






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND