RFL
Kigali

Bebe Cool ategerejwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/03/2019 16:58
0


Umunyamuzuki Moses Ssali [Bebe Cool] wo muri Uganda yatumiwe i Kigali kwitabira inama “High Level African Regional Tuberculosis (TB)” yiga ku gituntu izabera muri Kigali Serena Hotel guhera kuya 04-06 Werurwe 2019.



Chimpreports yavuze ko muri 2018 Bebe Cool yagizwe ambasaderi mu guhangana n’indwara y’igituntu muri Uganda. Yahagarariye igihugu cye mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku gituntu yabereye i New York.

Ubu yatumiwe i Kigali gutanga ikiganiro mu nama yiga ku gituntu, ifite insanganyamatsiko: “Guhuriza hamwe abarwayi b’igituntu”.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo ‘Easy’ biteganyijwe ko azaba ari mu bazatanga ikiganiro muri iyi nama. Ku ngingo: "Guhuriza hamwe abarwayi b'indwara y'igituntu mu biganiro": Bebe Cool yitezweho kuzavuga kuri iyi ngingo.

"Indwara y'igitungu ikomeje kwiyongereye, igihe ni iki kuri Afurika mu guhangana na yo": Bebe Cool azavuga mu izina ry'abahanzi mu guhangana n’iyi ndwara.

Bebe Cool yatumiwe i Kigali.

Iyi nama itegerejwemo abantu batandukanye bazaturuka ku mugabane w’Afurika no ku yindi migabane itandukanye.

Bebe Cool ari imbere mu bahanzi b’abanyafurika bakora injyana ya Reggae na Ragga bo muri Uganda. Yatangiye umuziki mu 1997 atangiriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Ni umwe mu bahanzi bubashywe bakora n’inzu ireberera inyungu z’umuhanzi Ogopa Djs yo muri Kenya.

Mu gihe amaze mu kibuga cy’umuziki amaze gukora indirimbo ‘Wasibukawa’, Tombawala’, ‘Kabulengane’ n’izindi. Yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo Kigali Jazz Junction yari yatumiwemo muri 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND