RFL
Kigali

Umuhanzi Ben Pol yateye ivi yambika impeta umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2019 14:53
0


Umuhanzi w’umunya-Tanzania uri mu bakomeye, Ben Pol yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa instagram ashimangira ko umukunzi we w’umunya-Kenya, Anerlisa Muigai, yamwemereye kubana nawe akamarata, basangira buri kimwe.



Ben Pol ukunzwe mu ndirimbo “The Moyo machine’, yisanzuye mu njyana ya RnB. Kuri uyu wa kane tariki 25 Mata 2019, yanditse kuri konti ye ya instagam anashyiraho ifoto imugaragaza yateye ivi asaba umukunzi we kumubera uw’ibihe byose.

Ben wakoranye indirimbo n’umuhanzi Knowless Butera wo mu Rwanda, yanditse agira ati “ Byiza! Ibi ni byo byabaye.’ Mu batanze ibitekerezo kuri iyo foto barimo na Anerlisa yambitse impeta wagize ati ‘Ubuziraherezo’, ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Navuze,Yego.”

Inzira yatangiye, Ben Pol yayishyigikiwemo n’abarimo Vanessa Mdee, Harmonize, Idris Sultan, Eddy Kenzo, Julian Kanyomozi n’abandi.

Baraka Fm ivuga ko Anerlisa asanzwe ari umushabitsi. Ngo bombi biyemeje gutera indi ntambwe mu buzima bwabo bashingiye ku biganiro bagiranye mu biruhuko bakoreye kuri Sarova Whitesands Hotel iherereye i Mombasa.

Urukundo rwa Ben Pol na Anerlisa rwitamuruye umwaka ushize.Bombi bagiye bagaragara mu ruhame bari kumwe cyane cyane mu tubyiniro. Mu bihe bitandukanye, uyu mukobwa yagiye avuga ko Ben Pol ari umuntu utangaje akaba n’isomo y’ibyishimo bye.

Yagize ati “Warakoze Ben Pel kumbera umugabo w’agatangaza ukabana n’isoko y’ibyishimo mu buzima bwanjye. Ntabwo nshaka kuvuga byinshi kuri uyu munsi ariko urantungura. Imana ikomeze intambwe zawe kandi iguhe kuramba.”

Uyu mukobwa kandi yagiye ashimangira ko kuva yahura na Ben Pol ubuzima bwe bwahindutse agashimangira ko ntawundi muntu wigeze amufata nk’uko Ben Pol abigeze. Muri Mutarama 2019, Ben Pol yiyerekanye mu muryango w’umukunzi we.

Ubutumwa bwa Ben Pol.

Ben Pol n'umukunzi we.

Ben Pol yateye ivi asaba umukunzi we kurushinga.

Mutarama 2019, Ben Pol yiyerekanye mu muryango w'umukunzi we.



REBA HANO INDIRIMBO 'DARLING' BEN POL YAKORANYE NA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND